Uwitwa Emmanuel Habumuremyi utuye mu Karere ka Ngororero, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Nyakanga 2012, yaguwe gitumo n’abahitaga hafi y’inzu y’umutegarugori ubana n’ubumuga bwo mu mutwe (abo bitaga abasazi ariko iyo mvugo ubu ikaba itagikoreshwa) arimo gukorana imibonano mpuzabitsina nawe.
Nk’uko tubikesha abaturanyi b’uwahohotewe ubana n’ubumuga bwo mu mutwe, bavugako uyu n’ubwo afite icyo kibazo ubusanzwe ari umuntu ukunda kuba yibereye iwe mu rugo akaba ahava ari uko agiye gushakisha hirya no hino icyamubeshaho. Ubusanzwe aba wenyine, akaba atunzwe no kujya gusabiriza mu isoko. Baravugako rero batunguwe no kumva hari umuntu wagiye kumusagarari kuko ari ibintu batapfa kwiyumvisha.
Habumuremyi Emmanuel wakoze ibi ubusanzwe afite urugo, akaba afite umugore n’abana babiri ariko ubu akaba yaratandukanye n’umugore (yahukaniye iwabo) ndetse n’abana bose bakaba babana na nyina, biremezwa cyane n’ababazi kandi bazi ibibazo byabo aho bavuga ko uyu mugabo n’ubusanzwe yaburabuzaga umugore we cyane kubera ingeso ze zidashobotse kugeza aho umugore arambiwe agahitamo kwigira iwabo. Ikindi kivugwa kuri uyu Habumuremyi ni uko yahoze ari umurezi yigisha mu mashuri abanza ariko kubera izo ngeso ze zidatanga uburere bwiza aza kwirukanwa.
Ababonye Habumuremyi ku mugoroba yakoreyemo amahano (badusabye kudatangaza amazina yabo), bavugako ubusanzwe nyuma y’uko atandukana n’umufasha we hari indi nshoreke (umugore w’undi mugabo) yinjiye ubwo rero ngo mu masaha y’umugoroba yamanutse agiye kumureba agezeyo asanga yagiye kunywa k’umuturanyi wari ufite ubushyitsi bityo bituma batabonana. Muguhindukira rero nibwo yaganye ku nzu y’uyu murwayi ubana n’ubumuga bwo mu mutwe doreko aturiye inzira, maze amubwirako nareka bakaryamana ari bumuhe amafaranga 500 y’u Rwanda.
Abagenzi bahitaga muri iryo joro nibo bumvise muri iyo nzu havugiramo abantu batari umwe, kandi ubusanzwe baziko nta muntu ujya agendera uwo mutegarugori maze bibangombwa ko bajyamo kureba ikibazo cyaba cyavutse, mu kwinjira nibwo basanze rwahanye inkoyoyo, maze bihutira guta muri yombi uwo mugizi wa nabi ashyikirizwa Polisi.
Ubwo twegeraga abashinzwe gukurikirana ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abari n’abategarugo, abo twabashije kuvugana akaba ari Umuhuzabikorwa w’Umurenge wa Ngororero n’Umunyamabanga w’Inama Nkuru y’Abagore mu rwego rw’Akarere badutangarije ko iki kibazo kuva bakikimenya bari kugikurikiranira hafi kugira ngo barengere uwo bashinzwe kurenganura.
Gusa bagaragaza ko bafite impungenge cyane kubantu bahohoterwa muri iki gihe, doreko ari na benshi, kuko usanga ahanini basaba ko bajya gukorerwa ibizamini kwa Muganga kugirango agaragaze niba koko uwo muntu aba yahohotewe, nyamara bavugako ibyo igihe kinini bishobora gutuma uwahohotewe abirenganiramo, kuko ahanini mu Giturage ibyo iyo bibaye usanga bihutira gukorera isuku uwahohotewe ngo agere kwa muganga asa neza nyamara ntibamenyeko barimo gusibanganya ibimenyetso.
Ikifuzo bafite rero bakaba basaba inzego zibishinzwe kureba uko bajya bita cyane gukurikirana ahaba habereye icyaha kugirango ibimenyetso byaho ndetse n’amakuru yaho nayo yifashishwe mugukora ubugenzacyaha.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
Londres : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |