00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngororero : Yahohotewe nabagizi ba nabi banamucuza amafaranga 307,000 y’u Rwanda

Yanditswe na

Oliver Dushimiyimana

Kuya 9 July 2012 saa 08:14
Yasuwe :

Uwitwa Mutungirehe Evariste mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga, yatangiriwe n’abantu batamenyekanye bagerageza kumwica ariko babonye amafaranga yari afite angana n’ibihumbi magana atatu na birindwi y’u Rwanda (307,000Frw) barayamwambura nawe aboneraho gucika.
Ubwo twageraga aho Mutungirehe atuye, mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mugano mu Murenge wa Ngororero aho ni mu Karere ka Ngororero, twasanze yigunze ndetse akabaro n’agahinda byamurenze, hari n’abandi bantu bari (…)

Uwitwa Mutungirehe Evariste mu rukerera rwo kuwa Gatandatu tariki ya 7 Nyakanga, yatangiriwe n’abantu batamenyekanye bagerageza kumwica ariko babonye amafaranga yari afite angana n’ibihumbi magana atatu na birindwi y’u Rwanda (307,000Frw) barayamwambura nawe aboneraho gucika.

Ubwo twageraga aho Mutungirehe atuye, mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mugano mu Murenge wa Ngororero aho ni mu Karere ka Ngororero, twasanze yigunze ndetse akabaro n’agahinda byamurenze, hari n’abandi bantu bari bamusuye baje kumwihanganisha mu kaga yari yahuye nako.

Ubwo twa ganiraga twamubajije uko byamugendekeye naho yahuriye n’abo bantu ndetse naho yari agiye n’amafaranga angana atyo maze nawe agira icyo adutangariza. Yagize ati : « Ubundi ndi umucuruzi w’inka akaba ari umwuga maze mo imyaka 3, mugitondo nazindutse nk’ibisanzwe ngiye kurangura inka, ngeze mu nzira mpura n’abantu 3 baza bansatira ndahagarara ubwo umwe yahise ansingira amaboko, undi araza ahita amfuka umunwa n’uwa 3 afata amaguru bankubita hasi. Ubwo batangira kunsaka maze bankuramo amafaranga 107,000, maze ubwo uwari undi hejuru agiye kunjyonjya (kumukubita) ibuye mu mutwe, undi wari ukinsaka aba akoze kuyandi nari naryamiye yari ari imbere mu ipantaro angana 200,000 aramubwira ngo mureke n’andi nayabonye ».

Ubwo ngo bamaze kuyabona babiri bahise biruka, undi asigara amuhagaze hejuru mu gatuza, nibwo yatekereje ko hashobora kuba hasigaye kumwica ngo asunika akaguru kari kamuhagazeho ahita yiruka atabaza abandi nabo bariruka, aba arokotse atyo.

Ubwo twaganiraga n’ushinzwe umutekano muri uwo Mudugudu wabereyemo urwo rugomo, yadutangarije ko umutekano waho n’ubusanzwe usanga ugoye kuwucunga, kuko ngo hakunze kubera ibikorwa by’urugomo byinshi kandi abantu baza kuhakorera ubwo bugizi bwa nabi avugako batabashira amakenga, kuko bakekako bashobora kuba baba bitwaje n’intwaro bityo bakaba basanga abaturage babo ubwabo batabasha kwicungira umutekano ntantwaro bafite. Ibi kandi abihurizaho n’Umukuru w’Umudugudu nawe uvuga ko kuva na kera umutekano wahariya hantu wananiranye.

Turacyagerageza kuvugana n’Ubuyobozi bw’Umurenge n’Akagari ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages