Ministiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama avuga ko nubwo gacaca zitagenze neza 100%, zatanze umusaruro mwiza mu kuburanisha umubare munini w’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati : “Abanyarwanda baba hanze cyangwa mu Rwanda, bose bemera ko inkiko gacaca zagenze neza cyane kandi nta bundi buryo bwari bukoreshwe kugira ngo ducire imanza abantu bangana kuriya’’
Ibi Karugarama yabivuze ku itariki ya Mbere Kanama, mu kiganiro yagiranye n’abanyeshuri n’abarimu baturutse muri kaminuza zo mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunz’Ubumwe Z’Amerika, Canada n’u Bwongereza. Abo banyeshuri bari baje kwiga uburyo uRwanda rwashoboye guhangana n’ibibazo by’ubutabera nyuma ya Jenoside.
Karugarama avuga ko icyakora ngo byashoboka ko hari bamwe batishimiye uburyo inkiko gacaca zagenze, urugero ni abantu bahamwe n’icyaha ariko bavuga ko barengan , abo nibo bashobora kuvugako zitagenze neza .
Nubwo gacaca zarangiye si ukuvuga ko byagenze neza 100%, Karugarama yavuze ko bigaragaye ko hari abarenganye, imanza nshya zitaraburanishwa, abashinjwa nyuma y’uko inkiko gacaca zisozwa, ngo ibyo byose bizasubirwamo.
Karugarama avuga ko mu myaka icumi gusa, uhereye 2002 kugeza 2012, inkiko gacaca zaciye imanza zisaga miliyoni ebyiri zirebana n’abashinjwa barengaho gato miliyoni imwe. Iyo bitaba inkiko gacaca kuburanisha izo manza byari butware amagana y’imyaka ndetse n’amafaranga menshi cyane.
Atanga urugero rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC) rwaburanishije Charles Taylor wahoze ari perezida wa Liberia, yaburanishijwe mu myaka itanu bitwara amafaranga miliyoni eshanu z’amadolari. Mu gihe Gacaca zaburanishije abantu benshi mu myaka icumi gusa, bigatwara miliyoni 35 z’amadolari.
Kirsten Stefanic wiga muri kaminuza ya Western Ontario yavuze ko atangajwe n’uburyo u Rwanda rwivanye mu bibazo by’ubutabera nyuma ya Jenoside, ngo bigomba kubera isomo Isi, kandi ngo ubu iyo utembereye igihugu ntiwamenya ko cyabayemo Jenoside.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |