Kuri uyu wa 31 Ukwakira ahagana mu ma saa tatu z’igitondo, imodoka yo mu bwoko bwa Hiace Minibus yafashwe n’inkongi y’umuriro i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ahari sitatiyo ya lisansi Kobil.
Muri iyi modoka nta bagenzi barimo, icyakora umushoferi wayo yahiye bidakanganye.
Nk’uko twabitangarijwe n’abari hafi ya sitasiyo, umushoferi w’iyi modoka ngo yaba yagize uruhare muri iyi mpanuka kuko yakoze bitemewe.
Mugabowindekwe Hassan yadutangarije ko uyu mushoferi waparitse imodoka ye lisansi yamushiriyeho yafashe lisansi mu kabido, mu gihe yayitonyangirizaga muri karubirateri (carburateur) igashibukira ku cyuma kiba hejuru yayo ngo cyari cyashyushye bikabije umuriro ukaka ubwo.
Abagenzi, abakozi ba sitasiyo n’abashoferi bagerageje kuzimya iyi modoka bifashishije umucanga n’ibindi, mu gihe byasaga n’ibibananiye Polisi ishami rishinzwe gukumira inkongi y’umuriro iba iratabaye.
Supt. Mutezintare Bertin ukuriye serivisi yo gukumira no kurwanya impanuka zikomoka ku nkongi y’umuriro, yasabye abaturage kwirinda ibyateza impanuka bakirinda uburangare kandi bagatabarana mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’impanuka igihe Polisi iba itarahagera.



















TANGA IGITEKEREZO