IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Nyagatare : Yatawe muri yombi ashinjwa guta uwo yabyaye mu musarani


Yanditswe kuya 1er-08-2012 - Saa 08:33' na Ishimwe Samuel

Polisi mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga, yataye muri yombi umukobwa witwa Kabanyana Chantal ushinjwa kujugunya umwana we mu musarani.

Kabanyana wiga muri Kaminuza y’Umutara Polythechnic mu ishami ry’Ubucuruzi, bivugwa ko yabyaye uwo mwana kwa Mbere mu masaha ya saa Cyenda z’amanywa agahita amujugunya mu musarani.

Nk’uko byanditswe n’urubuga rwa Polisi, abaturanyi b’uyu mukobwa bumvise urusaku rw’umuntu uri kurira, ubwo bageragezaga gushaka aho urwo rusaka ruri kuva, nibwo basanze uru ruhinja mu musarani barukuramo

Nyuma yo kugera aho ibi byabereye, Polisi yahise ijyana mu maguru mashya uru ruhinja n’umukobwa ku bitaro bya Nyagatare. Gusa uyu mwana ntiyabashije kurokoka kuko yitabye Imana nyuma y’amasaha atandatu, biturutse ku bibazo by’imihumekere, abaganga bavuga ko basanze inyo mu muhogo no mu mazuru ye.

Kabanyana yabwiye Polisi ko atigeze agerageza kwica umwana we, ati”nagiye ku musarani kwihagarika nk’ibisanzwe, ariko sinagerageje kwica umwana wanjye.”

Umuvugizi wa Polisi Spt Theos Badege yamaganye iki cyaha, avuga ko bitumvikana kandi bitakwihanganirwa, ati “Birababaza kwiyumvisha ukuntu umubyeyo yagira uruhare mu kwica umwana we.”

Aramutse ahamwa n’icyaha, Kabanyana ashobora gufungwa hagati y’umwaka umwe n’imyaka itatu, n’amande ari hagati y’ibihumbi 50 na 200 by’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bitanganzwa n’itegeko rihana ry’u Rwanda.

IBITEKEREZO
Ariko bagiye bakoresha agakingirizo koko ? biryoha biryana nge nkoresh agakingirizo ntabanga.
Musubize3.08.2012 saa 14:32
Real rutaraka
Stuuuuuuuuuuuuuuuuupid ! Ariko se we wamujugunya muri toillettes aratekereza uko byamumerera ? Unbeilivable. N'ubwo yaba yaratewe inda n'uwo adakunda, uwo mwana ntiyagombye kumwica nabi gutyo ? Where was the girl's heart at that time oh my God ? God save the humanity.
Musubize3.08.2012 saa 05:20
eric mugabo
NYAGASANI AMUHANE AMUKUBITISHE INKUBA
Musubize2.08.2012 saa 01:17
MAO
Imana ikubabarire cyane ....cyane kandi cyane mama kuko icyo gisebo nabwo wakivanaho usibye iyo mwijuru gusa. ukuntu wari umukobwa mwiza cyane !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! sha nabwo warukwiye gukora ibyo kabisa. sha urasebeje pe. ese mu mumbarize niba iyo uwomwana yabaga yonka munda, nabwo yamutera ga imbabazi ? ese wowe ko mama wawe yakubyaye ? ko yakureze akagukuza ? ko wigaga ubona warubaye iki ? urakoze kumwitura. kanisabire abahawe girinka na perezida ko batazamwitura ibitorogo byazo. bye munsuhurize kabanyana. agafoto foto ndagafite ndaje gatangaze
Musubize1er.08.2012 saa 05:47
ben son
Ndibutsa umukobwa ko ari umubyeyi w' ejo, bivuze ko uri umubyeyi en puissance. So nigute umusazi yakurusha kumenya ko ari umubyeyi ? Wari wabona umusazi wiyiciye umwana ? Uzagerageze kumwaka umwana we urebe uko uzabyitwaramo. Kubyara si igisebo sino kwandagara, hari uwo wumvise yafashwe na police cg yanditswe mu binyamakuru ngo yabyaye except abnormal birth ? Kuki uriho, ukekako mama wawe atabaye umukobwa ?
Musubize1er.08.2012 saa 04:27
Ady
mujye mudushyiriraho na gafoto umuntu atazamuyoberaho avu ye mumunyururu rwose karacyenewe ?????????????
Musubize1er.08.2012 saa 04:00
kwibuka
Nshuti iyo umureka akavuka nukuri wari kuba ugize neza, kandi namenye neza ko umuntu ari umntu, umwana wo murugo ya byaye nyine atigira umugabo ari umunyeshuri, sha turababara namwe murabyumva ariko arabyara.Nta nubwo tuzi uwa mubyariye twanze induru no kwiha rubanda kandi twagize ibyago.Mba bwire ko yabyaye neza/ukobwa.Kuri uyu munsi turakunda, asa neza, tu mwitaho ariga nkabandi, sha nta trauma nyina agira aramuvuga mu bantu aramutemberan, turamutemberana twese.So icyo navuga suko kubyara ari byiza nago !!Gusa nta cyaha kibi nko kwica ikibondo.Yakoze nabi tumunenge.Murakoze.
Musubize1er.08.2012 saa 03:52
kk
Mwagize neza pe gufasha umwana n' umwuzukuru banyu. Gusa ndabasaba kugira inama ababyeyi bamwe bahungabanya abana ngo batewe inda nyamara batabanje kureba uburyo iyo nda yayisamye cg niba nabo ntaruhare babigizemo ! Birazwi ko hari ababyeyi bahora babwirana nabi kubera kwicyekana hagati yabo gucana inyuma, iyo umwana ahora yumva ayo makimbirane utekereza ko umwana ahagurukana iyihe myumvire ?
1er.08.2012 saa 04:19
Ady
uwo mwana ndahamya neza ko ari we wenyine Imana yari yarakugeneye none umubujije kubaho bizakugaruka wa mukobwa we.
Musubize1er.08.2012 saa 03:43
dada
Ko ndeba igihano giteganywa ntaho gihuriye n'ubugome bw'uwo mubyeyi ? kwica umwana kandi ariwe wakamurebereye none ngo ashobora gufungwa hagati y'imyaka 1-3> nti bijyanye. kuki atari burundu ?
Musubize1er.08.2012 saa 03:17
Edgard
Uwo muziranenge ya zizi ki ? Uwo mukobwa agiye gusara agiye kujya abona urwo ruhinja paka aho azavira kuri yinsi ya bazima ruzamucira urubanza no kumunsi w, imperuka birababaje.
Musubize1er.08.2012 saa 03:06
cheko
Jye nsanga igihano giteganyijwe kuri iki cyaha ari gito, bikaba ariyo mpamvu abantu bakomeza kugikora. Ntabwo numva umuntu wiyiciye umwana ahabwa igihano kingana gutyo, imyaka itatu ni mike cyane, yagomye kongerwa kugira ngo abantu bumve ko gifite uburemere, kuko umuntu wiyicira umwana aba ari umugome bikabije, bigaragara ko no kwica umwana utari uwe ari ibintu byoroshye. Nasabaga ko abakora bene ibi byaha bajya banyuzwa mu itangazamakuru ryose ( ibinyamakuru, radio, Tv,..) kugira ngo abantu babibone, n'abafite uwo mugambi babitinye, bavanemo isomo.
Musubize1er.08.2012 saa 02:59
james
umuntu utinyuka kwica umwana we urubozo gutyo ?? urenze inyamaswa
Musubize1er.08.2012 saa 02:48
mapendo
Imana imufashe yihane icyaha kandi asabe imbabazi kuko hari abababuze bifuza no kumva ko yakumva ko atwite gusa bikaba byamushimisha yihane kandi ntazatekereze kongera gukora icyo cyaha .
Musubize1er.08.2012 saa 02:01
madna
Infanticide ! Ubundi infanticide ikwiye guhanwa nko kwica cyangwa kugerageza kwica cyane ko biba bitamutunguye. Naho kuvuga ngo yagiye kwihagarika ibyo si byo kuko umuntu anakoze iperereza ryimbitse wasanga yaranajyaga ahambira iyo nda bya bindi abakobwa batwara inda batazishaka babigenza ndetse wanasanga atari yaritabiriye antenatal consultations. None kuki atatabaje abaturanyi ngo bamufashe ? Ngaho namwe nimundebere intellectuals dufite zitanazi ko hari udukingirizo cyangwa ubundi buryo bwo gutwita utabifite. Nyamara birakwiye ko n'abakiri abakobwa bakoresha family planning !
Musubize1er.08.2012 saa 02:00
######

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!