Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele, asanga ubufatanye bw’ Abayobozi b’inzego z’ibanze bwateza imbere imiyoborere myiza n’iterambere ry’ Akarere muri rusange. Ibi yabitangaje ku wa 17 uku kwezi, ubwo mu karere ka Nyarugenge bari mu nteko rusange ihuza abayobozi ku nzego zitandukanye zose z’akarere kuva ku Kagali kugera ku Karere.
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage b’Akarere ndetser n’Umujyi wa Kigali gukomeza gukora batitaye ku bashaka guca igihugu integer, avuga ko byahozeho ko iyo umuntu ari gutera imbere hari abamuhagurukira bakamurwanya yongeraho ko nta kintu bazageraho.
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange yagaragaje ko uyu ari umwanya wo kuganira Abayobozi bakongera kureba ibyo bemereye abaturage n’aho bageze babishyira mu bikorwa. Yagaragaje ko mu bijyanye n’ umutekano mu Murenge wa Kimisagara ari ho usanga ibyaha byinshi biwuhungabanya, hamwe n’ingo zibanye mu buryo budakurikije amategeko.
Umuyobozi w’aka karere yamenyesheje abari mu nama ko mu Mirenge y’icyaro ubu hasigaye hakoreshwa nk’inzira yo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge.
Ku bijyanye n’umutekano Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali yagarutse ku kamaro k’ubufatanye mu gukumira ibyaha ku nzego zose uhereye ku muturage ubwe, akangurira abayobozi b’Inzego z’Ibanze gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bishobore gukumirwa.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Kamonyi : Umukecuru w’imyaka 71 yishwe n’uwo abereye mukase
20.05.2013 |
|
Ngoma : Hibutswe Abatutsi bajugunywe mu mazi
20.05.2013 |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |