Imidugudu irindwi muri 11 igize Akagari ka Rwimbogo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, mu muganda wo kuri uyu wa 26 Mutarama 2013 batemye ibihuru amabandi yajyaga yihishamo agahohotera abagenzi.
Iki gikorwa cyabereye mu midugudu ya Nyandungu, Rwinyana, Rwinyange na Rwibutso ku nkengero z’umuhanda ugana aho bita kuri 12.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwimbogo, Irahoza Espérance, yadutangarije ko igikorwa nk’iki cyatekerejwe mu rwego rwo gusenya indiri z’abagizi ba nabi bihishaga muri ibi bihuru bagambiriye guhohotera abahanyura mu masaha y’umugoroba.
Irahoza yavuze ko hashize igihe abagizi ba nabi bahohoteye umugore muri aka gace, bakaba baramwambuye isakoshi nyuma iza kugaruzwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari yavuze kandi ko mu bihuru byo muri uyu mubande higeze gutoragurwa umurambo abantu bari mu muganda. Byatumye hashyirwa uburinzi bwo kubungabunga umutekano w’abagenzi cyane cyane abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya KIM (Kigali Institute of Management) n’aba Kigali Parents School bakunze kuhanyura mu masaha y’umugoroba.
Igikorwa nk’iki ngo gihoraho kuko ibihuru bidatinda gukura cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Abitabiriye umuganda w’uyu munsi bari baturutse mu midugudu irindwi muri 11 igize Akagari ka Rwimbogo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari akaba yashimye ko wari witabiriwe n’abantu benshi.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |