IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Nyuma y’abajyanama b’ubuzima leta igiye gushyiraho abajyanama mu buhinzi


Yanditswe kuya 17-07-2012 - Saa 16:23' na Deus Ntakirutimana

Buri Mudugudu w’u Rwanda ugiye kugira umujyanama mu by’ubuhinzi ugomba kwita ku iterambere ry’ubuhinzi mu mudugudu we. Ibi bigiye gukorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi nyuma y’uko ibonye ko igikorwa Minisiteri y’Ubuzima yakoze ishyiraho abajyanama b’ubuzima cyagize umusaruro mwiza ugaragara harimo kuba baragerageje gucogoza indwara zari zugarije Abanyarwanda harimo maraliya n’inzoka zo mu nda.

Umusaruro mu gihugu mu bice bimwe na bimwe wabaye mucye mu gihembwe gishize cy’ihinga. Urugero ni mu Karere ka Muhanga aho Ushinzwe ubuhinzi avuga ko muri rusange aka Karere katabonye umusaruro kari kitezemu gihembwe cy’ihinga gishize.

Mpagaritswenimana Védaste, ushinzwe ubuhinzi muri aka Karere yavuze ko ubuhinzi bugihura n’inzitizi zitandukanye zirimo kuba abahinzi bafite imyumvire mike mu bijyanye no guhuza ubutaka aho bavuga ko ari ukububambura, kudakoresha amafumbire no gutsimbarara ku buhinzi gakondo budatanga umusaruro.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko iyi gahunda izatuma umusaruro wiyongera ihereye ko na mbere abajyanama mu by’ubuzima batari bashyirwaho wasangaga Abanyarwanda bibasiwe n’indwara zitandukanye harimo malariya n’indwara z’inzoka, cyane cyane mu bana bato ariko ubu ngo aho bashyiriweho izi ndwara barazicogoje.

Musabyimana Innocent , Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (RAB) ushinzwe ubuhinzi avuga ko bitewe n’ibyo bibazo bitandukanye bigaragara mu buhinzi hagiye gushyirwaho abajyanama mu buhinzi ku rwego rw’umudugudu bazafasha kuba abafashamyumvire mu buhinzi.

Bimwe mu bizagenderwaho ni uko bazaba ari abahinzi b’intangarugero muri iyo midugudu bakaba n’inyangamugayo. Ku bijyanye n’ibyo bazakora ngo bazajya batoranya uduce (site) two guhinga ho mu mudugudu bagene ubuso buhingwa ho kandi banahitemo igihingwa kizajya kihahingwa umwaka wose.

Aba bajyanama ngo nti bazakora bonyiine kuko bazunganirwa na komite ishinzwe ubuhinzi izashyirwaho ihereye kurwego rw’Akagali ikageza ku Karere aho izaba ikuriwe n’ushinzwe ubukungu imari n’iterambere muri buri Karere.

Mu Karere ka Nyamagabe aba bajyanama bazaba bamaze gutorwa n’abaturage bitarenze ku wa 20 Nyakanga, naho mu ka Muhanga bakazatorwa bitarenze kuwa 27 Nyakanga.

Aba bajyanama nta gihembo bateganyirijwe kuko bazaba ari abakorerabushake , nyamara ngo nk’uko mu Karere ka Muhanga hasanzwe hahembwa umuhinzi wabaye indashyikirwa, ngo muri aka Karere barateganya kujya bahemba umujyanama watumye agace ke (site) kagera ku bikorwa by’indashyikirwa.

IBITEKEREZO
Birakwiriye ahari bo baba begereye abaturage naho ba Agronomes na ba Veterinaires bo ntiwamenya aho baba bari. Birakabije !
Musubize18.07.2012 saa 10:14
Bin Butorano
Iki gitekerezo ni cyiza rwose kandi kizazana impinduka nziza mu buhinzi kuko guhindura imyumvire mu buhinzi byagaragaraga ko bigenda buhoro cyane rwose nicyihutishwe hanyuma ariko bagakoresha abajyanama bafite ubumenyi mu buhinzi n'ubworozi, bakabanza kubakorera Itorero kugira ngo bafatire hamwe ingamba z'uburyo bazakora uwo murimo w'ubwitange
Musubize18.07.2012 saa 00:46
Gatabazi JMV
YEGO SHA VEDASTE uge ubigisha neza sha
Musubize17.07.2012 saa 15:51
######
Good !
Musubize17.07.2012 saa 10:34
SAWA

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!