Ku wa mbere tariki ya gatatu Ukuboza 2012, Perezida Paul Kagame yagiranye inama n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga baba i Kigali baganira ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame yasobanuye ko ibibazo by’umutekano biriho kuri ubu byatangiye nyamara umubano na Congo wari uri gutera intambwe ujya imbere, nyuma y’aho muri Kanama 2009 ingabo z’ibihugu byombi zari zashyize hamwe zikarwanya umutwe wa FDLR.
Yashimangiye byimazeyo ko u Rwanda atari rwo nyirabayazana w’ibibazo biri muri Congo, kandi ko ibirego byagiye bigaragara cyane mu bitangazamakuru nta gihamya ifatika bifite n’ubwo bamwe babifashe nk’ukuri.
Perezida Kagame ati "Isi iribeshya iyo yibwira ko kugereka ibibazo ku Rwanda byatanga ibisubizo; si byo, ahubwo birema ikindi kibazo cya kabiri cyo kubangamira iterambere ry’u Rwanda."
Yongeyeho ko u Rwanda rwari rwashyize ingufu mu mubano, kandi impande zombi zari zageze ku ntambwe yo kwishimirwa.
Perezida Kagame avuga ko hari amasomo menshi ahabwa Afurika ku burenganzira bwa muntu no ku buyobozi, akumvikanwaho na bose ariko bamwe bakayatandukira.
Ku birebana na FDLR, Kagame yavuze ko aba basize bakoze Jenoside baba muri DRC bari baribagiranywe n’isi, n’ubwo abayobozi babo bidegembya mu bihugu byateye imbere.
Yongeyeho ko FDLR iteye ikibazo ariko ngo byagera ku mutekano w’u Rwanda bikarenga n’ubwo idashobora na gato kuwuhungabanya.
Perezida Kagame yashoje avuga ko nta mpamvu ifatika y’uko hagati y’abaterankunga n’abo igenewe batari kugirana umubano n’ubwo batanganya ubushobozi mu bukungu, ariko bombi bari gukorera hamwe bagamije umugambi umwe.
The New Times

















TANGA IGITEKEREZO