Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ukwakira 2012, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro bamwe mu bayobozi bashya bazahagararira imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.
Aba bayobozi bashya barimo Mitra Farahbaksh uzahagararira Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) mu Rwanda akaba akomoka mu gihugu cya Irani.
Farahbaksh yari asanzwe akorera IMF muri Mali kandi akaba yaranabaye umusesenguzi (analyst) ku cyicaro cyayo muri Afurika y’Epfo.
Perezida Kagame yakiriye kandi uzahagararira Banki y’Isi mu Rwanda ari we Carolyn Turk ukomoka mu Bwongereza akaba afite uburambe mu gukorana n’iyi Banki.
Aganira n’itangazamakuru, Turk yagize ati "Nakiriwe na Perezida Kagame ndetse tuganira kuri gahunda y’imbaturabukungu mu kurwanya ubukene (EDPRS II) banki yacu izafasha mu kuyishyira mu bikorwa. Twaganiriye no kuri bindi byinshi birimo ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’ibindi. Yanishimiye kandi imikoranire ikomeje kuranga Banki y’Isi n’u Rwanda."
Undi wakiriwe na Perezida Kagame ni Mike Hammond uzahagararira Ikigo cy’Abongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID).
Hammond yabwiye itangazamakuru ko yaganiriye na Perezida Kagame ku byerekeye inkunga iki kigo ahagarariye gitera imishinga itandukanye mu Rwanda, aho bibanda ku buhinzi, uburenzi ndetse bakanakora n’Inteko Ishinga Amategeko.
Hammond yari asanzwe ahagarariye DFID muri Zambia kandi yanayihagarariye muri Uganda na Ghana.
Foto/Village Urugwiro


















TANGA IGITEKEREZO