Perezida Paul Kagame yakiriye kuri uyu wa Kabiri Intumwa yihariye ya Minisitiri w’Intebe wa Australia, Bob McMullan aho baganiriye ku gukomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
McMullan yatangarije IGIHE ko umubano w’u Rwanda na Australia ubu uhagaze neza, kandi ko mu ruzinduko rwe mu Rwanda biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’Abaminisitiri batandukanye mu rwego rwo gukomeza kuwushimangira.
Yagize ati : “Twaganiriye na Perezida Kagame ari nako twabonanye n’Abaminisitiri barimo uw’Ububanyi n’Amahanga. Umubano w’ibihugu byacu ubu uhagaze neza cyane, kuko igihugu cyacu gikomeje kugira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.”
Yongeyeho ati : “Twaganiriye kandi ku kuba Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Julia Gillard basabwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni kuzayobora inama ku ntego z’Ikinyagihumbi (MDGs). Twize ku buryo bashobora kuganiraho bihagije ngo bayitegure.”
McMullan kandi yavuze ko babwiwe na Perezida Kagame ibyerekeye amakuru atandukanye mu karere, kandi banamugezaho ko igihugu cya Australia gifite gahunda yo kongera kwiyamamaza mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano muri manda y’imyaka 2 iri imbere, kandi ngo n’ubundi nibatorwa bazakomeza gukorana n’u Rwanda kurushaho, dore ko ngo bazaba banafite ijambo.
Iki gihugu ngo kirateganya ko nikiramuka gitowe muri kariya kanama, kizashimangira inzira y’ibiganiro hagati y’impande zishyamiranye ngo bityo buri wese agerageze kumva ibitekerezo bya mugenzi we.
Umubano w’u Rwanda na Australia watangiye mu 2007, aho wavuye kuri za buruse zihabwa abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri icyo gihugu, ugera no ku buhahirane mu by’ubucuruzi.
Mu 2011, Australia yari igihugu kiri ku mwanya wa 14 u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa, kikaba ku mwanya wa 33 u Rwanda rutumizamo ibicuruzwa.
Foto/Village Urugwiro
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |