IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Perezida Paul Kagame n’umuryango we babaruwe


Yanditswe kuya 16-08-2012 - Saa 07:19' na Ishimwe Samuel

Kimwe n’abandi Banyarwanda bose, kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye ibarura rusange rya kane ry’abaturage, aho yibaruje ndetse abaruza abo acumbikiye mu rugo rwe.

Ahagana saa sita z’amanywa nibwo umukarani w’ibarura ari we Yusuf Murangwa unayobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, yageze mu rugo rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ruri mu Kiyovu mu karere ka Nyarugenge. Perezida Paul Kagame yakiriye umukarani w’ibarura ndetse asubiza ibibazo bitandukanye yabazwaga kuri giti cye no ku muryango we.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Yusuf Murangwa wabaruye Perezida Kagame, yatangaje ko ibibazo bamubajije ari ibisanzwe bibazwa abandi Banyarwanda bose. Bimwe muri byo bijyanye n’imyirondoro ye, aho atuye, abatuye mu rugo rwe n’icyo bapfana, niba hari ubumuga bafite n’icyabuteye, ibyo atunze mu rugo, uko bakoresha internet n’ibindi.

Yakomeje avuga ko Perezida Kagame yatanze amakuru neza, ati”Yaduhaye amakuru neza, atuje kandi aduha umwanya uhagije.” Yongeyeho ko ubundi ibarura riba rigomba gukorwa mu minota iri hagati ya 30 na 45 kandi ari ko byagenze.

Perezida Kagame abazwa ibibazo bijyanye n'ibarura

Yusuf Murangwa yasobanuye ko ibijyanye n’amakuru yatanzwe mu ibarura biguma ari ibanga hagati y’uwabaruwe n’umukarani w’ibarura.

Ibarura rusange ry’abaturage riri kuba ku nshuro ya kane, ryatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 16 Kanama mu gihugu hose, rikazakorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri hagendewe ku ijoro ry’ibarura ryo ku itariki 15 rishyira 16 Kanama 2012.

Abanyarwanda batuye mu mahanga, nabo ntibazacikanwa kuko bazabarurirwa kuri za Ambasade z’u Rwanda mu bihugu barimo.

Nk’uko byasobanuwe na Youssuf Murangwa, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kirifuza nta munyarwanda wacikanwa atabaruwe, niyo mpamvu abakarani b’ibarura basabwe kujya basiga ubutumwa bwo kwaka gahunda yo kubonana n’abantu, mu gihe bageze iwabo bagasanga nta muntu uhari.

Iri barura rusange ry’abaturage rizatwara akayabo ka Miliyari 16 z’Amafaranga y’u Rwanda, ibisubizo bya mbere bikazatangazwa mu Kuboza 2012 bigaragaza imibare y’abaturage n’uturere batuyemo, naho imibare ya nyuma isesenguye izatangazwa mu mpera za 2013.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare gikomeje gushishikariza abaturage kwibaruza, kugira ngo Leta ibashe gukora igenamigambi rihamye, igendeye ku mibare nyayo y’abaturage n’imibereho yabo.

Yusuf Murangwa uyobora Ikigo cy'igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare, niwe wabaruye urugo rwa Perezida Kagame

Photo : Village Urugwiro

IBITEKEREZO
MZEE NDAGUKUNDA CYANE PEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE INGERO UTANGA BAJYE BAZIBONA
Musubize18.08.2012 saa 03:57
baptigol@yahoo.fr
Urakabiji kwifoto wabona umutu nibaari kususumira ? urarenze peeeee.
Musubize17.08.2012 saa 09:38
Bahati fidele
Ewana ni power kwicarana n'umusaza muri irya house, Yousuf ndamwemeye kabisa ayo aba njye nari kuba nakutse imigabo.
Musubize17.08.2012 saa 08:26
do
Uku se ukwerekana ko mugeze kure mundimi cg hari ubundi busobanuro mwashatse gutanga ?!!Hehehe musasekeje mwese .ubu abazi igihindi bashishimure bavange nikinyarwda,abazi igishinua baze,abazi igispania bandike,Bantu bantu ba Nor..iyo muvane gambologie aho muri Abanyrda ?Ok mwandike ikinyarda cg icyongerza cg igifaransa,ntabushyanutsi dukeneye aha ok !!
17.08.2012 saa 16:00
Kwiyemera !!
@ Gashumba Eddy : Magali is a woman's name not a man's ! More seriously, ndabona uvuga nk'aho ukunda u Rwanda. Urabona uwiyise Gatete ibyo yarwanditseho ? Ibi se niko nawe ubibona kandi urabishyigikiye ? Ese ubundi kuki wumva ko igihugu aricyo kigomba kukuvuza wowe nta ruhare ubigizemo kandi nyine unavuga ko kidakize ? Icyo wita kuba free ni iki ? Gukira kw'igihugu biraharanirwa through sound policies, good education, hard work, etc... kandi aho u Rwanda rugeze ubonye aho rwari ruri, umutungo rufite, ibibazo rwahuye nabyo, rwakoze ibitangaza ahubwo. Naho kurugereranya n'ibihugu bikize ukibagirwa context ni ukwibeshya cyane. Si ukwibasira Gatete, ariko rwose ni ba bantu badashaka kumva no kubona. Abo barahari ariko ntibibuza u Rwanda gutera intambwe. Thank you
Musubize17.08.2012 saa 06:30
Louis
Erega PEREZIDA ni umujeni nintangarugero mukubahiriza gahunda za reta gusa nuko ataradutumira nk' abajeni ngo dusangire nkuko ajya atumira abana nabandi kuri noheri cy kubunani ngo dusangire ! ndacyategereje tu azabikora ndabyiyumvamo.
Musubize17.08.2012 saa 03:58
jules
ese biremewe mubushakashatsi umukarani kugira icyo afata murugo rw'umuturage ?? why water ???
Musubize17.08.2012 saa 03:08
mmte
oyac
17.08.2012 saa 13:24
chantal
I think his excellence had tough time to remember all people in his home. Ntekereza ko ashobora kuba afite abantu benshi murugo iwe cyane abakozi. Kumenya imyaka, education level nutundi ntibyoroshye. Nibyiza ko yatanze urugero. Abavuga ngo uriya ubarura murugo arashaka kwiruka, wagirango wowe uwakubwira ngo ugye kuganira nawe ntiwabira icyuya ? presida ni presida my friend.
Musubize17.08.2012 saa 02:41
tipe
hi, nibyiza cyane kumenya abatura Rwnda whether they increase or decrease so that we may find how we can make decision of one of those !
Musubize17.08.2012 saa 01:59
duni
Mwebwe banyamakuru b,igihe kubera iki ibitekerezo bya bamwe mubinyonga mjye mwandikira umuntu mu mubwire impamvu niba mwsanze message ye yazana umwuka mubi mubaturage ibyo birumvikana kuko duharanira kubaho mu mahoro mu Rwanda rwacu ariko niba musuzummye mugasanga ntacyo itwaye nta mpamvu itasomwa n,abakunzi b,igihe.
Musubize17.08.2012 saa 01:55
rwanda
Koko se iyo mureka na mwarimu akagaragara muri iyo photo
Musubize17.08.2012 saa 01:22
Mwanankundi
hari ibihugu birimo abanyarwanda bitarimo za ambasade ubwo iyo mibare ntimuzayibona rero ?
Musubize16.08.2012 saa 23:52
Kishki
@ Magali , uli kubwira Gatete ko afite mantal slave !!! aliko mubyukuli ntiwerekanye ko wigenga and I am sure you are not free man bcz free man has free explainations none se uramusobanuliye !!!! ahubwo erekana ko dukize , kuko mbona alibyo gatete yahereyeho !!! cg uvuge uti : urwanda rufite ubushobozi bwo kuvura abaturage barwo 6 month !!! , niyo mpamvu twe nkabanyarwanda bakunda urwatubyaye tugiye gushyira muli iliyasanduka tutitanyiliye itama we are going to oppen our heart and our wallet .
Musubize16.08.2012 saa 13:43
Gashumba eddy
Uwanenze imigozi ya marido bni yi style yayo ninzu zose zino muri bino bihugu biteyimbere ni ko amarido yacu aba ameze sukuvuga ko ari migozi yarenze imbibe iriya migo iyikurura ujyana hasi ziriya rideaux za plastick zakagenda zifungura uko ubishyatse suburangare rero no ko bimeze. AHUBGO NIBARIZAGA ABANYARWANDA BOSE BABA HANZE YIGIHUGU SIKO TWESE TUBA HAFI YA ZA EMBASSY AHUBGO MUTUBGIRE AHO TWANYURA KURI ONLINE AKABA ARIKO TUBIKORA NDAVUGRA ABARI KUMUGABANE WA LETA Z"UZUNZE UBUMWE Z"Amerika kuko WAshington DC IRIKURE YAYANDI MA ETAT.
Musubize16.08.2012 saa 13:41
rc
Umuyobozi wacu ni intangarugero.Rino barura rusange twese tuzaryitabire.
Musubize16.08.2012 saa 12:09
Maurice
Abasirikare abapolisi .abacungagereza bari mu butumaw ahantu hategereye ambassade, bizagenda gute ?kandi nabo ni abanyarwanda bagomba uburenganzira...
Musubize16.08.2012 saa 11:35
rumbas
Well said Magali ( and Patriote). Ikibazo kinini u Rwanda rufite ni abantu nk'uyu wiyise Gatete mwasubije neza, ariko hakaba n'abantu bavuga gusa ibintu biri cheap nko kuvuga ku ma rideaux, ngo uwagiye kubarura afite ubwoba( bw'iki ???), ngo mwarimu akeneye nawe kugaragara( ntibazi ko Perezida ahagarariye igihugu, exercise nk'iyi ikaba igomba gukorwa n'umuntu who fully understands what is at stake, who can even answer further queries that the President might have), etc... Nta discussion ku byerekeye icyo ibarura rizamara, uko ibizavamo bikwiye gukoreshwa, reka daaaa....Amatiku na cheap talk gusa. Kandi bikaba byanditswe n'abantu byitwa ko bajijutse, bize,.... Ngiki koko ikibazo u Rwanda rufite : kugira abantu nk'aba kandi batekereza batya.
Musubize16.08.2012 saa 10:53
Louis
NI BYIZA KO URIYA USHINZWE IBARURA YAHISE AKURAMO INGOFERO (Photo 1 vs 2)
Musubize16.08.2012 saa 10:10
K
Muntu waneguye ama rideaux yo kwa Paul ngo imigozi sijuwi nini...kubusanzwe ariya ma rideaux kuyafunga no kuyafungura ukoresha iriya migozi ntugirengo yaracitse. Ubundi bwo ndabona ntabikabyo biba iwe imiteguro y,inkongoro za kinyarwanda rwose ni byiza.
Musubize16.08.2012 saa 10:06
rwanda
Ebana abo munzego zo hejuru bajye bareka kwikubira rwose !!!!!! ubwose babona mwarimuwe adakeneye kugaragara nk'abandi ?
Musubize16.08.2012 saa 09:38
gasekurume
hara bantu bagira ibikabyo cyangwa washatse ngo babone ko haricyuzi,ubuse imigozi ya rideaux kwiri hejuru abazayicaho bazaba bariho bagendera ku home ntimugashanuke
Musubize16.08.2012 saa 09:27
nana
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!