IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Raila Odinga yatanze ibikoresho by’imikino ku mashuri abiri mu Rwanda


Yanditswe kuya 29-07-2012 - Saa 14:29' na Jotham Ntirenganya

Minisitiri w’Intebe wa Kenya Raila Odinga yahaye ibigo 2 by’amashuri bikorera I Kigali mu Rwanda, ibikoresho bya siporo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nyakanga 2012.

Abinyujije mu Muryango udaharanira inyungu yashinze, Raila Odinga Center (ROC), yatanze ibikoresho by’imikino mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Lycée de Kigali, no muri College St Andre biri mu karere ka Nyarugenge.

Umukobwa we, Rose Mary Odinga yatangarije the new times dukesha iyi nkuru ati ”Turatanga ibikoresho by’imikino itandukanye kugira ngo duteze imbere abana b’Abanyarwanda, impano zabo nizikura bazateza imbere Afurika y’u Burasirazuba”.

Yongeye ho ati :”Iyo urebye ibihugu bikunze gutunga abakinnyi bahembwa menshi ku Isi, usanga bava mu bihugu byashoye imari nyinshi mu guteza imbere imikino ku rubyiruko, ubu rero iyi ni intangiro ariko tugiye kujya mu bihugu byose duturanye”.

Mary Odinga yavuze ko ibikoresho nk’ibyo bigeze no kubitanga mu bigo by’amashuri 6 byo muri Kenya, mu bigo 2 byo muri Tanzania na Uganda, kandi ngo barifuza kujya mu Burundi no muri Sudani y’Amajyepfo.

Umutoza w’umukino wa Basket ball muri Lycee de Kigali, Moses Mutokambali, yavuze ko bagiye gushishikariza abana kwitabira imikino, kandi ashimira aba bagira neza.

IBITEKEREZO
A good example. Ibi biratangaje kubona abanyamahanga batekereza ku Rwanda mu gihe dufite abakire bafite amaduka yabo mu Rwanda batarabitekereza. Ndakangurira abafite ama duka ko ubu buryo ari bumwe bwo gukora imenyekanisha yibyo ukora !!!!!!! Big up ROC.
Musubize30.07.2012 saa 01:34
Zoro

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!