Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Supt Theos Badege aratangaza ko Akarere ka Rubavu gahagaze neza mu mutekano muri rusange, ariko kakaba kaza no ku isonga nk’inzira inyuzwamo ibiyobyabwenge byinshi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri Radio y’abaturage ivugira muri aka Karere, Supt Badege yavuze ko ugereranyije n’utundi turere tw’u Rwanda dukora ku mipaka, Akarere ka Rubavu ari ko kaza ku isonga mu kunyuzwamo ibiyobyabwenge.
Kenshi abafatanywa ibiyobyabwenge hirya no hino mu Rwanda, bavuga ko baba babikuye mu Karere ka Rubavu, ariko impamvu nyamukuru ikaba ngo ari igihugu cya Repubulkika Iharanira Demokarasi ya Congo, gishinjwa ko mu duce tumwe na tumwe, banahinga urumogi kandi inzego z’iki gihugu ntizigire n’icyo zibikoraho, Abanyarwanda benshi bakemeza ko mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, Kongo ntacyo ifasha u Rwanda, aho bagera no kuvuga ko iki gihugu ari umuturanyi mubi.
N’ubwo benshi mu baturage bakunze kubivuga gutya, umuvugizi wa Polisi si uko abibona, kuko yemeza ko nta muntu wakura urumogi wenyine muri Kongo, adafite uwo bafatanya mu Rwanda.
Yagize ati “ Yaba umuturanyi mubi cyangwa mwiza, aba ari umuturanyi, ariko icyingenzi nko ku gace ku Rwanda, ni ukumenya uko duhagaze mu kubirwanya, kuko nta n’umuntu wakura urumogi muri Kongo, adafite umufasha ku ruhande rw’u Rwanda”.
Kuba ikibazo cy’urumogi n’ibindi biyobyabwenge gikomeje kuvugwa mu Karere ka Rubavu, byahagurukiwe n’inzego zinyuranye, kugira ngo aka Karere kagarure isura yako, nkuko umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rubavu, Supt Félix Bizimana yabivugiye muri iki kiganiro, aho yemeza ko ubufatanye n’abaturage ariyo nzira nyayo, dore ko urumogi rufatwa kenshi ruba rwaciye mu rihumye abashinzwe kugenzura umupaka.
Uyu muyobozi avuga ku buryo imirenge ihagaze mu bijyanye no gufatirwamo ibiyobyabwenge, yavuze ko Umurenge wa Gisenyi, ari wo uza ku isonga, ahanini bitewe nuko ari Umurenge w’Umujyi, kuko byinshi bifatwa bigiye koherezwa mu bindi bice by’igihugu.
Usibye ikibazo cy’ibiyobyabwenge kigaragara muri aka Karere, hari n’ibindi byaha bigaragara bishobora guhungabanya umutekano, ariko ibyinshi bikaba bishamikiye ku biyobyabwenge, nk’ibyaha byo gusambanya abana ku ngufu, ubujura, ndetse no gukubita no gukomeretsa, nkuko byatangajwe na Supt Félix Bizimana.
Izuba Rirashe
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |