Urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwiyemeje gutanga umusanzu wo kubaka ibiro by’imidugudu yose igize Imirenge y’Akarere ka Rubavu, ku ikubitiro bakaba bahereye mu murenge wa Kanama mu kagari ka Rusongati, Umudugudu wa Kibuga.
Nk’uko bitangazwa n’ubyiruko rwo mu karere ka Rubavu ngo rwiyemeje kuzubaka ibiro byose by’utugari tugize Akarere kuri uyu wa gatanu bakaba bahereye ku mudugudu wa Kibuga Akagari ka Rusongati mu murenge wa Kanama.
Urubyiruko rwiyemeje kubaka iyo midugudu rwagaganiriye na Igihe ruvuga ko biyemeje kwishyira hamwe nk’urubyiruko kugira ngo bubake ibiro by’utugari, kandi bizeye kuzabigeraho kuko bakoze umuganda mu ngufu bafite, zafasha mu kugira uruhare mu kubaka ibiro by’utugari.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kanama, Sebikari Jean wakiriye amabati 40 n’imisumari byatanzwe n’uru rubyiruko yishimiye umurava w’uru rubyiruko rufite.
Yagize ati “turashimira Inama Nkuru y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere yakanguriye urubyiruko kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu, nibakomeza umurego bafite bazageza igihugu kuri byinshi”
Sebikari akomeza avuga ko nabo batazahwema kubafasha mu miganda, kuko atari byiza kujya bahora basanga umukuru w’umudugudu mu rugo iwe, ahubwo nawe agomba kugira aho akorera.
Naho uhagarariye Inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rubavu, Murenzi Janvier yavuze ko ari byiza kuba urubyiruko arirwo rufata iya mbere mu kwiyubakira igihugu.
Umurenge wa Kanama waje mu mirenge itatu mu gihugu yahembwe kubera ibikorwa bigaragara byaturutse mu muganda, akaba ari nawo wambere wafashe icyemezo cyo kubaka ibiro by’ imidugudu kuko utugari twose twubatswe n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |