Pasiteri Francoise Mukamurenzi uyobora urusengero rw’idini rya Redeemed Church ruzwi nka Horeb Church, yatawe muri yombi na Polisi nyuma y’aho umukobwa w’imyaka 15 apfiriye mu rusengero ayobora.
Nk’uko byanditswe na The New Times dukesha iyi nkuru, uyu mukobwa wapfuye yitwaga Ariette Tuyisingize, akomoka mu kagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga. Polisi yatangaje ko yavanywe iwabo n’ababyeyi be bavugaga ko yafashwe n’amadayimoni,
basaba ko Pasiteri yamukiza.
Ubwo uyu mukobwa yitabaga Imana kuri uyu wa Kane, hari abandi bantu barwaye bari bategereje kuri urwo rusengero ruri ahitwa Nyamagana mu karere ka Ruhango, nk’uko Polisi yabitangaje.
Ukuriye Polisi mu karere ka Ruhango, CIP Mark Gasanganwa, yabwiye The New Times ko iperereza rimaze kwerekana ko uyu mukobwa yapfuye amaze iminsi itandatu muri urwo rusengero.
Bivugwa ko uyu mupasiteri yagerageje guhisha urupfu rw’uyu mukobwa akimara gushiramo umwuka. Ngo yaba yarasabye abakirisitu be kutavuga ibyabaye, ariko nyuma y’igihe gito, umwe mu baturage akabibwira Polisi.
Ariette yitabye Imana kuwa Kane hafi mu ma saa cyenda z’ijoro, Pasiteri atabwa muri yombi saa kumi z’umugoroba.
Umwe mu ba polisi yagize ati “ Yari arwaye aho kumujyana kwa muganga, ababyeyi be bamuzana ku rusengero,..abantu bagomba kumva ko n’iyo umuntu avurwa n’imiti, ashobora gusenga Imana ikamwumva.”
Kugeza ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kabgayi, aho bari gukora isuzuma ry’impamvu y’urupfu.
Ukuriye Police mu karere k’Amajyepfo, CSP Elias Mwesigye yaburiye abanyamadini ababuza kwigisha abantu ko bashobora gukira bativuje, ati “Polisi ntiyivanga mu burenganzira bw’imyemerere y’amadini. Ariko ntituzihanganira abazabangamira umutekano rusange.”
Yongeyeho ko abayobozi b’amadini bagomba kumenya ko bibujijwe kubuza abaturage kwivuza igihe cyose barwaye, ati “Ibi binyuranije n’amategeko,kandi utazabyubahiriza azakurikiranwa.”
Kuwa Kane ushize, abantu16 bo mu idini ryitwa “Abagorozi” bashyizwe imbere y’urukiko mu Ruhango bashinjwa kubangamira gahunda za Leta. Aba banyamadini hamwe n’imiryango yabo ngo ntago bemera kwiga no kwivuza, ndetse bamagana gahunda zimwe za Leta zirimo Umuganda, n’ubwisungane mu Kwivuza.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |