Mu ntangiriro z’iki Cyumweru ni ukuvuga ku wa Mbere no ku wa Kabiri mu Nkambi ya Nyagatare, iherereye mu Murenge wa Gihundwe ho mu Karere ka Rusizi hageze abarwanyi 11 ba FDLR baturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri zone ya Karehe, Mwenga na Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Abo batahutse ni 1er Sergent Bisengimana Claude n’abagenzibe 10 b’abakaporari.
Aba bose bavuga ko bahisemo gutahuka kuko ngo bari barambiwe gukomeza gutesekera muri ayo mashyamba ya Congo kandi imiryango yabo yaramaze kugera mu Rwanda, ndetse ikaba ngo yajyaga iboherereza ubutumwa buvuga ko bameze neza ngo nabo bakaba barahisemo gufatanya n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.
Mu butumwa batangiye aho mu bakiriwe mu Nkambi ya Nyagatare, bwibanze kugusaba bagenzi babo kwihutira gutaha no kwima amatwi abayobozi babo barimo n’abasize bahekuye u Rwanda ubu akaba aribo bagira uruhare rwo kubafataho ingwate ngo begutaha.
Nanone nk’uko babitangaje bavuze ko bishimiye cyane uburyo bakiriwe ubwo bari bageze mu Rwanda ngo bikaba bitandukanye n’ibyo babwirwaga bakiri iyo mu mashyamba, aho babwirwaga ko iyo bageze mu Rwanda bagirirwa nabi.
Abo batahutse kandi bamwe muri bo batahukanye n’imiryango yabo igizwe n’abagore n’abana. Gusa ngo imbogamizi bahura nazo, zikanaba n’inzitizi zikizitiye benshi mu basigaye Ni uko iyo abayobozi babo bamenye ko hari ufite intekerezo yo kuza mu Rwanda ahita agirirwa nabi akaba yakwicwa cyangwa agafatirwa ibihano bikomeye, birimo n’iyica rubozo.
Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe Itanagazamakuru mu Karere ka Rusizi
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |