Ku gasozi kari mu Kagari ka Butambamo, Umurenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi hagaragaye amabuye adasanzwe afite ateye nka mpande enye, akagira uburebure bugera kuri metero eshatu. Nyuma yo gutungurwa n’imiterere y’aya mabuye, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwabaye buhagaritse icukurwa ryayo kugira ngo habanze hakorwe ubushakashatsi kuri yo.
Aya mabuye ateye ukwayo ya mpande enye akagira uburebure bushobora kugera kuri metero eshatu, ashinze mu butaka aberamye kandi mu cyerekezo kimwe ku buryo wagira ngo ni abantu babikoze. Aba baturage baturiye aka gasozi nabo bavuga ko babona ari ibitangaza.
Abacukuzi bavuga ko iyo bashije amwe muri aya mabuye basangamo utuntu tubengerana nabo batazi utwo aritwo:
Kuri aka gasozi niho Akarere kari kashyize Ingando y’abakora igihano nsimburagifungo aho baconga amabuye akoreshwa mu mihanda irimo gukorwa. Habyarimana Marcel ni Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ufite ubukungu mu nshingano ze uvuga ko babaye bahagaritse iyo mirimo kugira ngo habanze hakorwe ubhushakashatsi:
Aya mabuye yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 1954 ubwo hakorwaga umuhanda wa Bugarama. Yongeye kugaragara muri iyi minsi ubwo abashinwa bakora umuhanda baherekezaga bashaka amabuye yo gukuramo graviers yo gukoresha nyuma, n’Akarere kakahashyira ingando y’abatigistes aho barimo guconga amabuye yo gukoreshwa mu mihanda.
Inkuru ya ORINFOR



















TANGA IGITEKEREZO