Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Nyakanga 2012, ahagana mu masaha ya saa kumi ( 16h00) z’umugoroba nibwo umusore witwa Iyakaremye Théogène wo mu Kagari ka Kamashangi, mu Murenge wa Kamembe yatawe muro yombi azira kurwanya inzego z’umutekano.
Uyu musore yateje umutekano muke mu isoko, aho yadutse muri bagenzibe atangira kubakubita. Ubwo yakoraga urwo rugomo, rwo guhohotera bagenzi be yitwaje ko abarusha imbaraga, abari mu isoko rya Kamembe bihutiye gushaka inzego z’umutekano zihageze zisanga uyu musore yaciye ibintu akazi kahagaze abasirikare bagize ngo bamubuze guteza imvururu, nabo atangira kubafata mu ijosi.
Muri ako kanya nibwo Polisi yahageze, uwo musore Iyakaremye Théogène abakubise amaso ariruka, icyakora kubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano arafatwa. Nubwo mu by’ukuri nta kintu gifatika cyamenyekanye cyaba cyaratumye yahuka muri bagenzi be agatangira gukubita, abo twaganiriye nabo batashatse kwivuga amazina batubwiye ko ashobora kuba yarabitewe no kunywa ibiyobyabwenge ubundi ngo akaba yarashakaga kwereka bagenzibe ko ariwe ufite imbaraga, bityo akaba agomba kuzajya ategeka insorersore zose zirirwa mu isoko rya Kamembe, kenshi usanga nta n’umurimo ufatika ziba zihafite.
Kuri ubu, Iyakaremye ari mu maboko ya Police kugira ngo basuzume icyaba kimutera kubuza abantu umutekano.
Jean Pierre Niyibizi Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |