00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RUSIZI :Imitego 150 ya Kaningini yaratwitswe

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi

Kuya 19 October 2012 saa 03:01
Yasuwe :

Ku wa 17/10/2012, mu karere ka Rusizi hatwitswe imitego izwi ku izina rya ‘Kaningini’ 150, iyi mitego ikaba itemerewe gukoreshwa mu burobyi kuko ibangamira utwana tw’amafi ari two tuba tuzavamo amafi y’ejo hazaza.
Abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu na bo bavuga ko iyi mitego ituma akazi kabo katagenda neza, kuko iyo ikoreshejwe itwara amafi akenewe n’adakenewe bwacya basubira kuroba ntibagire icyo babona.
Umwe mu bahagarariye abarobyi Ugirasebuja Remmy, asaba abarobyi bagenzi be kumva (…)

Ku wa 17/10/2012, mu karere ka Rusizi hatwitswe imitego izwi ku izina rya ‘Kaningini’ 150, iyi mitego ikaba itemerewe gukoreshwa mu burobyi kuko ibangamira utwana tw’amafi ari two tuba tuzavamo amafi y’ejo hazaza.

Abarobyi bakorera mu kiyaga cya Kivu na bo bavuga ko iyi mitego ituma akazi kabo katagenda neza, kuko iyo ikoreshejwe itwara amafi akenewe n’adakenewe bwacya basubira kuroba ntibagire icyo babona.

Umwe mu bahagarariye abarobyi Ugirasebuja Remmy, asaba abarobyi bagenzi be kumva neza impanuro bahawe yo kwirinda gukoresha ‘kaningini’ kuko ari izituma bazakomeza kubungabunga ibiva mu kiyaga, dore ko ari byo bibatunze aho batuye.

Ikindi cyagarutsweho ni uko abaturage bakoresha iyi mitego bagira igihombo gikomeye cyane iyo ifashwe, kuko ngo ihenda cyane bakaba bakanguriwe kudakomeza kuyikoresha kuko hagiye kubaho kujya bayihiga yaboneka igatwikwa kuko yangiza ibidukikije kandi ikabangamira n’akazi k’uburobyi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages