Kuri uyu wa gatanu tariki ya munani Gashyantare 2013, Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga ifatanyije n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda RDB bakoze inama igamije kureba uko ikoreshwa ry’umurongo mugari wa ‘internet’ ryagezwa mu mahoteli hagamijwe kunoza serivisi zihabwa abayagana.
Icyagaragaye muri iyi nama yarimo na bamwe mu bafite amahoteli ni uko aba banyamahoteli bavuze ko ‘internet’ bahabwa idahagije, bagasaba ko hakorwa ivugurura mu mitangire ya ‘internet’ ndetse no kubagezaho ibikorwa remezo biborohereza kugera ku murongo mugari wa ‘internet’ ku buryo bwihuse.
Umwe mu bafite hoteli wo mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko hari n’amahoteli usanga arimo ‘internet’, ariko ngo ikaba itihuta ku buryo birutwa no kuba idahari.
Kuri ibyo bibazo Minisitiri w’ikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana yavuze ko bishoboka ko hari n’amahoteli ashobora kugira ibikorwa remezo bidafite ubuziranenge bigatuma ‘internet’ idakora neza cyangwa se n’abakozi bashinzwe ikoranabuhanga muri ayo mahoteli ugasanga nta bumenyi babifitiye.
Inama yafashe umwanzuro ko ibi bibazo byose bigomba kuba byabonewe umuti kugeza mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka ubwo hazaba harebwa uko imyanzuro y’iyi nama yashyizwe mu bikorwa.
N’ubwo nta bushakashatsi burashyirwa ahagaragara bwerekana uko ikoreshwa rya ‘internet’ mu mahoteli rihagaze mu Rwanda, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB Rwigamba Rica avuga ko bikiri hasi ndetse ko n’ibiciro bya ‘internet’ bikiri hejuru kuko abatanga iyo serivisi bakiri bake.
Mu rwego rwo gukwirakwiza ‘internet’ mu Rwanda hafashwe icyemezo cy’ishyirwaho ry’umurongo mugari, Minisitiri Nsengimana akaba avuga ko uwo murongo wamaze kugera hose mu gihugu ku kigereranyo cy’ibilometero 2300.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |