IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

"Sinshobora gukora byose, umusirikare mukuru ntaho yagera adafite abasirikare bato"


Yanditswe kuya 20-07-2012 - Saa 14:53' na Karirima A. Ngarambe

Mu kiganiro cyahise kuri France 24, kuwa 19 Nyakanga 2012, saa tatu na mirongo ine n’itanu z’umugoroba, cyatanzwe n’umunyamakuru Philome Robert, kikaba cyarakozwe na Marc Perelman, Nicolas Baker, Joel Procope na Sébastien Eugène abanyamakuru ba France 24, Perezida Paul Kagame yababwiye ko adashobora gukora byose wenyine kuko no ku rugamba umusirikare mukuru ntaho yagera adafatanyije n’abato.

Ubwo abanyamakuru ba France 24 basuraga u Rwanda, batemberanye na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bamubaza byinshi kandi abaha ibisubizo.

Ubwo bari mu modoka yo mu bwoko bwa Range Rover y’umutamenwa, Perezida Kagame ayitwariye, berekeza mu Bugesera nk’uko byatangajwe, Perezida Kagame ngo ntakunda kwicara inyuma mu mwanya w’icyubahiro. Umunyamakuru yatangiye agira ati “uyu mwaka mu Bugesera, ibihe byabaye byiza, imvura yaraguye.” Perezida Kagame amusubiza agira ati “nk’iyo ngenda mu modoka nk’uku, nkabona hari ikibazo nka hariya mu baturage, ndahagarara nkabaza uko byagenze.”

Muri urwo rugendo, bakomeje bagana Gashora mu Bugesera, gusura ishuri ry’abakobwa ryashinzwe n’Abanyamerika.

Mu ishuri, Perezida Kagame yatanze ikiganiro kandi abazwa n’ibibazo, abwira abanyeshuri ati “ntimugomba kugira ipfunwe imbere y’Abanyaburayi.” Umwe mu banyeshuri yabajije Perezida Kagame ati “ni gute twebwe abakiri bato tuzagera ku byo mwifuza (Vision) ?” Perezida amusubiza ati “Ntimuzigere na rimwe mwiyima amahirwe abasanze. Niba mugize amahirwe yo kwiga…. nimuyakoreshe nyabyo, mutwaze kandi mugere aho mushaka, nta munota n’umwe mutaye.”

Umunyamakuru wa France 24 yakomeje avuga uburyo Perezida Kagame aha umwanya n’agaciro mu buyobozi igitsina gore, atanga ingero nko mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’ahandi mu buyobozi. Perezida yamusubije agira ati “birakwiye guha umwanya umutegarugori mu gihugu cyacu, akagira uruhare mu bikorwa byo kwiteza imbere.”

Umunyamakuru wa France 24 akomeza avuga ko Perezida Kagame ashaka kujyana u Rwanda imbere heza, ariko imihanda yose yo mu Rwanda imuganisha ahakorewe amarorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo yabivuze bari mu nzira bagana ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata mu Bugesera. Perezida Kagame yakomeje amubwira ko ibyo arimo amwereka, we yabibonye kuva kera bakiri ku rugamba. Ati “rimwe na rimwe naje no gusaba abasirikare kudakomeza kunyereka imirambo y’abantu bishwe urw’agasinyaguro, ngo bitamviramo uburakari n’akababaro kenshi, kandi ndi ku rugamba. Kenshi abasirikare twari kumwe basangaga mu ntoki, n’ahandi henshi twacaga hose hari imirambo myinshi, n’inkomere zibabara cyane, bakampamagara, bakanjyana kunyereka.”

Umunyamakuru avuga ko bakomeje bajya gusura ibiro byo Perezida wa Repubulika akoreramo, aho bagaragaje arimo asinya amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi. Kuri iyo ngingo irebana n’ubufatanye mu by’ubucuruzi, Perezida Kagame agira ati “dukora ibishoboka byose ngo tworohereze abashaka gukorera business yabo mu Rwanda, kuko twasanze ari kimwe mu bintu bikomeye mu bukungu ku gihugu cyacu.”

Muri icyo kiganiro hanagaragayemo Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, wavuze ko u Budage butera inkunga u Rwanda kandi buzakomeza.

Bagarutse no ku ijambo Perezida wa Repubulika yavuze ubwo hizihizwaga imyaka 50 y’ubwigenge na 18 yo kwibohora, aho Perezida Kagame yavuze ko kuva abakoroni bagenda, u Rwanda rutigeze rugira ubwisanzure. Ati “ni muri iyi myaka 18 ishize gusa, u Rwanda rwabonye ubumwe n’ikiruranga, twari twarambuwe inshuro ebyiri. Habanje ubukoroni, hakurikiraho igihe cy’ingirwabwigenge.”

Muri iki kiganiro kandi, hagaragayemo aho Perezida Kagame yajyanye n’abanyamakuru ba France 24 iwe mu rugo, ari na ho bamubajije icyo atekereza ku bibazo bya Congo Kinshasa. Mu kubasubiza yagize ati “ntabyo nzi, kandi ntibintwarira umwanya. Si ibibazo byanjye rwose, mubigire ibibazo bya b’Abanyekongo cyangwa ibibazo by’Isi yose, ntabwo ngomba guhora ari Jye ubazwa ibibazo bya Congo.” Perezida Kagame akomeza agira ati “twivugire u Rwanda.”

Bamubajije ku byerekeranye n’amatora aherutse mu Rwanda n’uko yayatsinze, Perezida Kagame yagize ati “hano iwacu muri Afurika, iyo umuperezida akunzwe n’abaturage b’igihugu cye, iwanyu mu Burayi babibonamo ko yananiranye, abayoborana igitugu. Ibyo ariko iyo bibaye iwanyu, biba ari bizima nta kibazo, nta gitugu kigaragaramo. Jye ibyo mbibonamo amacakubiri y’amako.”

Perezida Kagame akomeza agira ati “Paul Kagame ntashobora gukora byose. N’iyo ku rugamba umusirikare mukuru ayobora, ntaho yagera adafite abasirikare bato bari kumwe, kandi umusirikare nyawe ntabana n’umujinya w’ibyahise ; kuko twagize amateka akomeye kandi mabi, ariko ntituzemera ko bitumena imitima, ngo bitubuze gukomeza gutera imbere. Tuzabibyaza umusaruro tugana imbere, kuko nta kindi twakora byarabaye. Icyo tugomba gukora ni uguhindura amateka yacu akagarura isura nziza.”

Muri icyo kiganiro kandi Perezida yeretse abo banyamakuru ko adatwarwa gusa n’akazi ka Politiki. Ni bwo yabakiriraga munzu ye atuyemo, aho byagaragaye asangira amafunguro n’umugore we n’abana babiri bari mu rugo ku meza. Nyuma anatembera mu busitani, aho yaganiraga n’abanyamakuru.

Bamubajije igihe ateganyiriza guhagarika imirimo ya Politiki no kuva ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’icyo azakora, Kagame yabasubije agira ati “mfite igihugu. Ni ikintu ntigeze ngira mu buzima bwanjye bwa mbere. Igihe cyose kizaba kidahungabanywa mu mahoro n’umutekano, nta kindi nkeneye rwose. Nta kindi kibazo mfite, kandi mfite urwuri rwanjye, ahantu nshobora kujya kuruhukira, ngasoma, nkandika kandi mu munezero.”

Ikiganiro cyarangiye Perezida acinya akadiho, aho yabwiye umunyamakuru ko iki ari igihe asabana nta bibazo by’akazi asubiza, n’ubimubajije ko amusaba kuzabiha umwanya wabyo. Basoza agira ati “ubu ni mwanya wo kujya kureba umupira wa Arsenal.”

IBITEKEREZO
iki kiganiro cya boneka gute ndagikunze kandi ntacyo ndabona
Musubize23.07.2012 saa 13:43
rc
Mungu akubariki.
Musubize23.07.2012 saa 06:28
VEDASTE
MWAMPOYE IKI IGITEKEREZO NTIGIFASHE Cg
Musubize23.07.2012 saa 06:12
kalisa
Ndagukunda cyane Imana ikumpere umugisha utagabanyije warakoze kutubera umuyobozi ukwiye Imana ikuturindire
Musubize23.07.2012 saa 06:09
merci
EREGA MWABANYARWANDAMWE NA BANDI BARUKUNDA NIMUSHAKA MUBYEMERE Cg MUBIREKE RUREMA YARATWIHEREYE IYO BIBA ARUKUGURA ABAFITE UBUSHOBOZI NTITWARIKUBATANGAYO. IMANA IKOMEZE IMUHE IMBARAGA NIMIGISHA
Musubize23.07.2012 saa 06:02
KALISA
President wacu ndamukunda kuko twamuhawe n'Imana. Ubutegetsi bwose buva ku Mana, gusa harimo abayobozi bamuvangira ariko nabo bizabagaruka. Congs.
Musubize23.07.2012 saa 05:48
NA
We love youuuuuuuuuuuuu our beloved president ! God bless you !
Musubize23.07.2012 saa 03:56
Reader
Ikiganiro H.E KAGAME yagiranye na ba Journalistes ba F24 naragikurikiranye cyose ariko mba bwize ukuri dufite Umuyobozi w'umuhanga afite ubushishozi nta bwibone bumurangwaho urebye ukuntu yabashubije bagataha banyuzwe ! IMANA imudukomereze hamwe n'umuryango we wose, irinde kandi n'u Rwanda !
Musubize23.07.2012 saa 03:51
Muturage
Very good H.E Paul kagame, this is the Rwanda with a good and intelligent sunior leader,kubrako ukora neza natwe tukurinyuma ntampavu yo gukora nabi.Big up we pray for you.Thanks
Musubize23.07.2012 saa 03:40
em
vive our President we are proud of you May God Bless you and all Rwandan
Musubize23.07.2012 saa 03:04
Kbt
H.E, I love you soooooooooo muchO !!!! Uri umuhanga pe jye ubu ndibaza niba abanyarwanda tubyunva kimwe kuburyo twakongera indi mandant ugakomeza kudushyirira igihugu kumurongo. Rwose rimwe na rimwe akajinya ko mu mwuka ningombwa !! AHOOOOOO, Tukuri inyuma and my the the Almighty bless you soooo much !
Musubize23.07.2012 saa 02:47
Harry
kabisa murabahanga pe.
Musubize23.07.2012 saa 01:54
bienvenue
Songa mbele mzee. N'ubgo utavuga, ibikorwa bira garagara. twe dutemberera hakurya, tugira isoni iyo tugarutse iwacu. Ntabgo mpavuga mumbabarire ariko nizere ko muhamenya. Ramba mzee
Musubize23.07.2012 saa 01:00
Mike
Thanks your excellence for the work you always do and thanks you for the good discusion you had with T24 Jounalistes for sure that is good example of Good leader so we are blessed as Rwandaise who have an itelligent leader like you. God bless you , God bless Rwanda and God bless Africa.
Musubize23.07.2012 saa 00:56
andrew
Mzee niwowe Imana yadutoranirijepe !turayisaba kuduha abandi nkawe mubihe bizaza.
Musubize22.07.2012 saa 07:51
MAKOMBE
Jyewe iki kiganiro kirashimishije cyane,H.E n' Intwari kabisa, naha turi mu mahanga abantu batwubahira Perezida wacu,komerezaho,Wellars uri mu mahugurwa muri Chine.
Musubize22.07.2012 saa 06:31
Wellars in China
Abazungu bishyizemo ko bagomba kuyobora afrika bayoyoboreye mu bayobozi ba afrika. Igisigaye ni ukubyemera cyangawa bigahakanwa. Mumbabarire amagambo yanjye asigaye abaze. Ntarugera Francois
Musubize22.07.2012 saa 04:35
Ntarugera Francois
Mbega inkuru nziza. Jye ni nk'utu nikundira kuruta za byacitse bampereza mu muhanda cyangwa muri gare.
Musubize22.07.2012 saa 02:30
husseinka
rubunda barakubeshye Imana ntamufasha igira (ishoboye byose )ni havugwa portike ntukavangemo Imana
Musubize21.07.2012 saa 15:25
deo
komereza aho our H E, Muzehe Kijyana wacu
Musubize21.07.2012 saa 11:35
Karisa
1 | 2 | 3

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!