Sosiyete sivile mu Rwanda irifuza ko urahare rwayo rugaragara muri gahunda y’imbatura bukungu, gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe kuzamura imibereho y’abanyarwanda.
Mu nama yahuje Sosiyete sivile na Minisiteri y’imari n’igenamigambi n’abafatanyabikorwa batandukanye ku itariki ya 18 Ukwakira 2012, sosiyete sivile nyarwanda yagaragaje ko ifite ubushake bwo gutanga umusanzu wayo mu gushyigikira gahunda y’imbaturabukungu mu Rwanda((EDPRS))hagamijwe kwita ku buzima bw’Igihugu muri gahumda zose.
Karekezi Thadée, umunyamabanya nshingwabikorwa muri sosiyete sivile mu Rwanda, yatangaje ko bifuza kugira uruhare mu kureba imihindagurikire myiza y’ubuzima bw’Abanyarwanda, batanga ibitekerezo bitandukanye byatuma habaho iterambere ryihuse, hagabanywa ubukene mu baturage kuko bigaragara ko 41% by’abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene.
Ati “tugomba gushyigikira ibikorwa by’iterambere, duharanira guha ishusho y’icyo u Rwanda rwifuza kuba cyo mu minsi iri imbere, bityo gahunda z’icyerecyezo 2020 zikagerweho uko byifuzwa.
Karekezi yongeyeho ko abaturage nabo bagomba kubigiramo uruhare, bagatanga ibitekerezo kuko bishobora kugira icyo byongera ku mikorere ya gahunda y’imbaturabukungu(EDPRS).
Kabera Godfrey, ushinzwe isuzuma n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yatangaje ko intego nyamukuru ya EDPRS, ari ukuzamura ubuzima bw’abanyarwanda bose ndetse no guhanga udushya muri gahunda z’igihugu zitandukanye.
Yongeyeho ko u Rwanda rwifuza kugira gahunda y’imbaturabukungu imara igihe kirekire kandi iteza umunyarwanda imbere.
Kabera yagize ati “turifuza ko mu myaka itanu iri imbere ubukungu bwazamukaho nibuba 11.5% ndetse n’abaturage batuye mu byaro bagatera imbere ku kigereranyo cya 30%.
Gahunda y’imbaturabukungu mu Rwanda ni gahunda yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda hagamijwe kuzamura imibereho y’abanyarwanda.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Byimana : Inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ikigo cy’ishuli
20.05.2013 |
|
Kigali : Hafunguwe urubuga ruzajya rufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka
20.05.2013 |
|
Turkish Airlines igiye gutangira ubwikorezi bw’imizigo mu ndege izahuza Kigali n’indi mijyi
20.05.2013 |
|
Geneva : MIDIMAR yitabiriye inama mpuzamahanga yo kurwanya ibiza
20.05.2013 |
|
CHUK : Kugabanuka kw’amafaranga y’abaganga, ingaruka kuri serivise
20.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |