IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

U Rwanda ruranenga imikorere y’itangazamakuru ryo mu Bwongereza


Yanditswe kuya 10-10-2012 - Saa 04:50' na IGIHE

U Rwanda ruranenga imikorere y’ibinyamakuru byo mu Bwongereza, ariko by’umwihariko ikinyamakuru The Times mu nkuru cyatangaje ku wa kabiri ku itariki ya 9 Ukwakira 2012, aho cyavugaga ko umubano wa George Mitchell wari Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga na Perezida Kagame, ari wo waba waratumye u Bwongereza burekurira u Rwanda kimwe cya kabiri cy’inkunga.

Inkunga u Bwongereza bwari bwayihagaritse bushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize ahagaragara, runenga imikorere y’ikinyamakuru The Times ku nkuru zivuga nabi u Rwanda nyamara zidashingiye ku mahame y’itangazamakuru.

Ubutumwa bugaragara ku rubuga rwa interineti rwa Guverinoma y’u Rwanda bunenga The Times, muri make dore ibibuvugwamo :
“Biragaragara ko [ikinyamakuru] The Times cyafashe umwanzuro wo guharabika isura y’u Rwanda ku nzego zo hejuru gishingiye ku ruvange rw’inkuru n’ibitekerezo cyandika, gishingiye ku byo cyumva by’ibinyoma. Iyo igitangazamakuru gitangije ibikorwa nk’ibi bitabanje gutekerezwaho, bigaragaza ko ikiba kigamijwe nta kabuza ari uguhamya ibintu bidafite aho bishingiye, kuko ari amakuru adaha umwanya impande zose zirebwa n’ikibazo.

Nta muyobozi n’umwe mu Rwanda wigeze ahabwa umwanya ngo agire icyo avuga kuri izi nyandiko mbere y’uko zitangazwa nibura mbere y’amasaha 24. Ikigaragara ku birego bya The Times ni uko iyi nyandiko yari ishingiye ku marangamutima, aho gushingira ku bushakashatsi bw’ukuri ikinyamakuru cyakagombye gukora. Ntitwashimishijwe n’iyi nkuru, cyakora ntituyiha agaciro cyane,...”

Iri tangazo rirasubiza inkuru The Times cyatangaje ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukwakira 2012, kigaragaza ‘Isano iri hagati ya Perezida Paul Kagame na Andrew Mitchell’ wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu Bwongereza.

Cyanditse ko Mitchell yanenzwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku kurekurira inkunga u Rwanda mbere y’uko ava kuri uyu mwanya w’ubuyobozi, kandi akaba yaranasuye Perezida Kagame inshuro zigera ku munani mbere yo kongera kurekurira igice cy’inkunga u Rwanda.

Iby’imikorere y’itangazamakuru ryo mu Bwongereza bigarukwaho kandi na The New Times, ikinyamakuru cyo mu Rwanda cyanditse mu nkuru y’igitekerezo yo ku itariki ya 10 Ukwakira 2012 ko ibinyamakuru byo mu Bwongereza nka the Guardian, the Daily Mail, The Independent, the New Statesman, the Mirror, na The Times mukuru wabyo, ko muri iyi minsi bitangaza uruhererekane rw’inkuru zibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

The New Times kivuga ko iyo wumva kimwe n’ibyo ibi binyamakuru bishaka bikwishimira, bitaba ibyo bigakora ibishoboka byose ngo bikwirakwize mu mitekerereze y’abantu ko ubangamye kugeza bigushenye.

Inkuru ya The Times yibasiraga u Rwanda, isa n’ishaka kugaragaza ko kuba u Bwongereza bwarakomoreye u Rwanda buruha icya kabiri cy’inkunga bwari bwahagaritse, byaba ari amakosa yakozwe na Andrew Mitchell wafashe iki cyemezo.

IBITEKEREZO
Uko waba umeze kose ntaburengnzira bwo kwandika ibyo wishakiye ngo ni uko bateye imbere.ariko mubareke bavuge twe dukore.
Musubize11.10.2012 saa 20:43
Fab
@john n'abandi kuli uru rubuga basangiye imitekereze, ubwo rero mwe mwumva ubwisanzure byumvisha ububasha bwo kwandika icyo wishakiye naho cyaba ikinyoma ? Nyamara n'amategeko y'ubwongereza mutekereza yuko atanga ubwisanzure bwo kwandika icyo ushaka ahana abandika ku bandi ibisebya batabifitiye ubuhamya cyangwa baterekanye yuko babikoze in good faith. Amategeko ahana bene uko gusebya m'ubwongereza ni arwanya libel, defamation cyangwa slander. M'ubyukuri mu bwongereza umuntu uwo aliwe wese utekereza yuko haliho uwamwanditseho ikintu cymusebya (either defamatory or damaging) ashobora kukurega mu rukiko. Wowe wanditse ni wowe ugomba kwerekana mu rukiko yuko ibyo wanditse ali ukuli gusa (the onus is on you to prove that your comments are true in court). Mu yandi magambo ibyo uvuze bisebya ugomba kubitangaho ubuhamya bufatitse kandi bwerekana yuko ali ukuri rwose, naho ubundi urahanwa. Ni nayo mhamvu abafite ubushobozi muli amerika, iburayi n'ahandi hose bakunda kuregera mu nkiko z'ubwongereza ababanditseho babasebya. Inkiko z'ubwongereza zemera kumva izo manza zishingiye ku mhamvu yuko muli iki gihe cya internet ibyandikiwe aho aliho hose kw'isi bisomwa n'abatura icyo gihugu. Ikindi nacyo musa nk'aho mutazi nuko amategeko yo mu bwongereza ahana yihanangirije uwo aliwe wese wanditse cyangwa akavuga ikintu gisingiza udutsiko twiterabwoba nka alikayida. Ngirango rero, iyo mugiye kwandikwa mugerageza kwerekana yuko iwanyu nta bwisanzure buhaba nko mu bihugu nk'ubwongereza, mukwiye kujya mubanza gusesengura kureba niba ibyo mushaka kumenyesha abasomi b'imbuga mwanditseho aribyo koko. A little knowledge is often very misleading, and can demonstrate ignorance rather than illumination.
Musubize11.10.2012 saa 04:57
Mwene Kalinda
Nshingiye ku bitekerezo birebana n'imikorere idahwitse y'ikinyamakuru cyo mu bwongereza The Times bitangwa na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane Louise Mushikiwabo birumvikana kuko ku isi hose bavuga ko inkuru zose zigomba kugaragaza isoko y'inkuru ibindi bigakurikiraho bisigasira iyo inkuru keretse iyo isoko y'inkuru habayeho amasezerano hagati y'ikinyamakuru n'abatanze inkuru ku mpamvu z'umutekano yo kudatangaza amazina yabatanze iyo nkuru. Niba rero Perezida Paul Kagame na Andrew Mitchell bataratanze iyo inkuru irebana n'isubizwaho ry'inkunga ubwo icyo kinyamakuru cyahaye iyo nkuru ishusho y'ubucukumbuzi bigisaba nabwo kugaragaza isoko ry'iryo cukumbura nkuko biteganyawa n'imikorere y'itangazamakuru. Abo sibo bajya baza kutwigisha itangazamakuru uburyo rikorwa !!!!Mwihangane, abajura n'abaswa baba henshi. Ntarugera François
Musubize11.10.2012 saa 03:26
Ntarugera François
...Cyane cyane mu Rwanda !
11.10.2012 saa 07:21
Karima
ubwose wowe gapasa uvuze iki analysis zawe ziracyari hasi cyane niba yaramusuye ikibazo kirihe nizo nkunga zikaza ndunva aribyo kwishimira nizabanyarwanda bose sizu umuntu ruraka.Ninyungu zigihugu muri rusange.
Musubize11.10.2012 saa 01:23
jane
Ejo natanze igitekerezo ariko nticyahita kandi narumvaga kidasenya. Nibazaga uruhare abadepite bagira mu guharanira igihugu iyo cyandagajwe nkubu. Ese muri ibyo harimo ingengabitekerezo ? Ikindi nagiraga inama abishora mu kunyomoza yuko akenshi baba batazi ibikorwa. Natanze urugero aho i New York Ministri wacu yarahiragako nta ngabo dufite muri Kongo, abandi barimo bahererekanya amafoto y'ingabo z'u Rwanda muri Kongo. Ibyo se hari uwo bikomeretsa cyanga bisebya ? Kuki igihe.com itabihitishije ? Nizereko ibi byo byerekwa abasomyi.
Musubize11.10.2012 saa 01:09
Kazare Aline
Biriya binyamakuru ntibyihimbira ibyo byandika kuko ibyo bandika biva mu mitwe n'imitima ya giterahamwe havangavanzemo ibigambo by'ibigarasha birirwa bacura bavugaguzwa nk'abahanzweho na daimoni w'ibinyoma babeshya abazungu batazi neza ukuri bakabavanga,ibyo binyoma byahura n'umuzungu nawe wabuze amagambo acuruza, kuko nicyo kimutunze, nawe s'ukwandika agashyekerwa akaniyongereraho ibyo yifuza. Gusa ibyo byose bituma nibaza umunyarwanda akennye, bibungura iki ? ko hapfuye miliyoni bungutse iki ? Ba Ambassaderi mu bihugu biri kwibasira u Rwanda barasinziriye ? nibagaragaze icyo bashinzwe nicyo bahemberwa, kandi L mushikiwabo Imana Imufashe uriya mubyeyi witanga uko ashoboye mu kazi katoroshye akora, yunganirwe na bagenzi be bahuje icyerekezo, kandi ukuri kuzatsinda nubwo sekibi atwibasiye Imana niyo nkuru, abazungu Sibomana.
Musubize10.10.2012 saa 16:07
Rulinda
IMANA IRABIZI BYOSE
11.10.2012 saa 04:03
U
ESE NONEHO WAMUGANI SUKUBAREGA DA !UBUSE NONEHO TUREGE ABAHE TUREKE ABAHE KO UBU NTAGIHUGU NAKIMWE KITUVUGIRA ??? aHUBWO ABANYARWANDA TWAGOMBYE KUBAZA LUISE MUSHIKIWABO UKO UMUBANO NAMAHANGA BILI MUNSHINGANO ZE UKO BIHAGAZE MULI IKI GIHEMBWE !!! THANKS ALOT
Musubize10.10.2012 saa 14:22
BURGOIS
KAKA NGO<< BURI MUTURAGE AFITE INKA ? >>AHO NI MU KIHE GIHUGU ? Anyibukije umugore wariye mu kabari ati : <<Turararira ibyo ?>> Mureke tujye twitetera.
Musubize10.10.2012 saa 13:16
Singirankabo
IVYO BINYAMAKURU NIMUBIREGE ??NIMUBISHYIRE MUBUTEGETSI ??AMATEGEKO ARIHO ??TUMENYE UKURI ??AMATEGEKO AREGERA BURIWESE ARIHO ,NDUMVA UMUNYAMAKURU YANDITSE ATUKANA ,AMARANGAMUTIMA (IBITARIHO)BAMUSHYIRA MUBUCAMANZA ??NGAHORERO MUGIRE COURAGE MUBIYAME MUKORESHEJE AMATEGEKO ??HARI UMUNYAMAKURU BASHATSE KUREGA MUBUFRANSA VYAGENZE GUTE NAWE NUMWANDITSI WIBITABO ?? TUGERANA AMAGAMBO NIYO DIPOLOMASI BAVUGA IYO VYANSE TWITABAZA UBUTABERA ??
Musubize10.10.2012 saa 12:54
RJMaguru
Abanyarwanda natwe dukwiye kwandika mu bitangazamakuru mpuzamahanga tuvuguruza ibyo binyoma, nimureke dukangake ni kuki twarebera igihugu cyacu cyambikwa isura mbi bene aka kageni ? tugomba kumenya ko igihugu kitareba president cg ministre ahubwo n'ahabanyarwanda twese. Uwiteka abarinde kandi abahe ubwenge,amahoro no gukunda igihugu cyababyaye kikabakuza
Musubize10.10.2012 saa 11:15
B. Jean Pierre
Twibuke ko ibinyamakuru byo mu Bwpngereza bijya bikora amanyanga. Urugero ni iriya scandal yo kumviriza telephones iri gukururana na n'ubu
Musubize10.10.2012 saa 10:50
John
@Dude : Urabona ko comment yawe yatambutse kuko twayisomye. Icyo jye mvuga ni ukuntu hari abanyarwanda bashigukira hejuru n'ibyishimo iyo bumvise ikintu cyose cyatuma bumva ko u Rwanda ruri cyangwa rugiye kujya mu bibazo. Abo mbabwire ko ibi byose byandikwa ababyandika badaharanira inyungu zanyu na gato. Ntibanabazi and they don't even care. U Rwanda, Congo, abanyarwanda, abanyecongo ntacyo bibabwiye na gato. Ni inyungu zabo, inyungu z'ibihugu byabo, amashyaka bemera cyangwa barwanya( y'iwabo), umutegetsi bashyigikiye cyangwa barwanya,etc. Nibaza rero abishima inyungu baharanira izo arizo. Ko bariya baharanira inyungu zabo mwe muharanira izande ? Icya kabiri kintangaza ni ukuntu muvuga ukuntu muharanira ubwisanzure no kuvuga icyo umuntu atekereza ndetse mukumva ko ibyo ibi binyamakuru byandika ku Rwanda aribyo, ariko mukumva ko u Rwanda nta burenganzira rufite bwo kuvuga ko ataribyo no kubihakana, rwabikora mukavuga ko rushaka gucontrola itangazamakuru ry'ahandi !!!! Mu yandi magambo, ubwo burenganzira abandi bose barabufite ariko u Rwanda ntirugomba kubugira kabone no kubirwerekeye ! Ubu bwisanzure bwanyu buratangaje ndetse cyane ! Niyo mpamvu ntekereza ko it is safe kuvuga ko icyo muba muharanira atari ukuri, ukwisanzura nyako n'izindi mvugo nziza zikoreshwa ahubwo ko ari ibindi bintu qui sont moins avouables ! Ikibabaje nuko muba muzi ko murwanya Kagame, Leta y' u Rwanda, etc ariko mu by'ukuri mwirwanya munarwanya inyungu zanyu. Ibi abandika biriya bandika bo babyumvise kera kandi ntibashobora kwirwanya.
Musubize10.10.2012 saa 10:22
Ted
Comment yawe ndayikunze saaana. Nkunze ukuntu usubije uriya @Dude ndetse n'abandi nkawe, mu magambo yumvikana kandi yuje ikinyabupfura. In fact, u rwanda rukeneye abantu nkawe basobanura ibintu bumva kandi bari convinced. Komereza aho... Abo wabwiraga bataza kwibwira ko kudashyigikira ibitekerezo byabo ari uko mu rwanda ngo badakunda ubarwanya 8opposition), oya. Burya ushobora kunenga ikintu ariko ukagira uko ukivuga, bitari nk'ibyaba uba wibaza niba bari mu kibuga kogeza, cg niba u Rda rugize ibibazo bakunguka. Cheers
11.10.2012 saa 00:42
Mugasa
Uribeshya cyane ! Kurwanya Kagame mu buryo bwa demukarasi si icyaha ! Aho byanyuzwa hose biremewe ! Kimwe n'uko nawe wemerewe kumushyigikira uko ushaka. Ntukajundike urwango ngo nuko hagize ujora, ugira icyo anenga guverinoma ye(y'u Rwanda)kabone niyo yaba ari mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Ibi nabyo byanditswe muri icyo kinyamakuru Times(nyamara IGIHE.COM cyanze kubikomozaho !). Ntukifuze ko mu gihugu cyawe ukunda abantu bose bajya bumva bishimiye Perezida. Icyiza nuko habaho n'abamurwanya mu buryo bwa Demukarasi nk'uko bimeze no mu Bwongereza iwabo w'icyo kinyamakuru cya Times. URUMVA !
11.10.2012 saa 03:41
Dude
Ndasubiza Rwanyandekwe, imyumvire yawe iri hasi cyane, ukeka ko abagize Gouvernement batazi gusoma no kwandika usibye LM ? icyo umusaba ntabwo akiguha kuko wasigaye inyuma nk'ikote. Gouvernement ni ikipe imye ikorera hamwe gusa bakagira umuvugizi, kukwigisha byatwara imyaka n'imyaka, naho ibinyamakuru wagirango se nacyo bagifunge, bateye imbere hari icyo bita LIBERTE D'EXPRESSION.
Musubize10.10.2012 saa 09:51
REMEZO BONIFACE
Twaramenyereye guhangana n'itangazamakuru ! Noneho abo bo ko numva ari ba gatumwa ra,twitonde ubu amazi si yayandi !!
Musubize10.10.2012 saa 09:33
mushyitsi
Muri 94 mu bihe bya genocide, abategetsi ba Guverinoma y'abatabazi bavugiye kuri Radiyo ni mbarwa ! Nyamara ntibyabujije gukurikirana bose uko bakabaye ndetse benshi muri bo baracyanafunzwe abandi barapfuye ! Times nimuyireke akaje gahimwa n'akakazanye !
11.10.2012 saa 03:30
DAF
Bavuge ibyo bashaka kubaho kw'inkoko si impuhwe z'agaca. 2013 is coming
Musubize10.10.2012 saa 09:32
2013iscoming
Umvugiye ibintu , njyanibaza intambara Mushikiwabo arwana wagira ngo niwe wenyine uba muri gouvernement abandi usanga bicecekeye sinzi rero . Njyewe ndareba nkasanga twese tugomba guhaguruka tukamagana ibi bintu byaba ngombwa tukajya mumuhanda kuko birakabije. inteko inshinga amategeko imitwe 2 yararuciye irarumira wagira ngo ikorera hanze yu rwanda ubwo se imariyiki u rwanda nabanyarwanda , abantu baravuga bakisubiza wagira ngo abadepite batorewe kutya no kuryama rwose barababaje plz muhaguruke sinon harimo akagambane . ntimuyinyonge ndabazi.
Musubize10.10.2012 saa 09:29
njyewe
Ese ubundi nta NAMA NKURU Y'ITANGAZAMAKURU iba mu bwongereza ngo tuzarege ibyo binyamakuru babifunge ?, None se nta rugaga rundi rubamo abanyamakuru babo ngo tubaregeyo ? Ibyo se niba byanze ntitwabarega mu nkiko z'iwabo, ko mbona ab'inaha bashobora kuregwa, kuki ab'iyo ngiyo bitabageraho ?
Musubize10.10.2012 saa 08:45
shabani
Izo ni analyses z'ikinyamakuru cyigenga nka The Times kidakeneye censure y'u Rwanda
Musubize10.10.2012 saa 08:43
bukakaza
Harya aba nibo mu bihe bishize batahwemaga kudushima bashima byoseeeeeeeeee ! None byifashe bite ye ?! (ni ah'umupfumu ! Harahagazwe !
Musubize10.10.2012 saa 07:52
sam
Ariko kuberiki abanyarwanda batishimira aho tugeze mukubaka igihugu nitangazamakuru ririmo,Barugigana n'abandi bifuza biracitse bo ntahandi bahahira uretse muri Africa.ariko abazi aho urwanda rwavuye nabo barahari naho amagambo tuuuuuuuuu azashira Imana niyo yatwubakiye ninayo izaturinda.
Musubize10.10.2012 saa 07:25
bona
1 | 2

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!