IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

U Rwanda rwatorewe kujya mu Kanama Gashinzwe Amahoro ku isi


Yanditswe kuya 19-10-2012 - Saa 09:45' na IGIHE

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2012, u Rwanda rwatorewe kujya mu Kanama ka LONI Gashinzwe Amahoro ku isi mu matora yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu bihugu byatoraga 193, u Rwanda rwatowe ku majwi 148. U Rwanda rugiye muri uyu mwanya ruhagarariye umugabane w’Afurika, rukaba rusimbuye Afurika y’Epfo. Uyu mwanya rutorewe ugira manda y’imyaka ibiri, bivuze ko u Rwanda ruzaba ruri muri aka kanama kuva mu 2013 kugeza mu 2014.

Abanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye bagaragaje ko bishimiye uyu mwanya u Rwanda rwatorewe, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga za Twitter na Facebook.

U Rwanda rutorewe manda y’imyaka ibiri nka kimwe mu bihugu icumi bigize aka kanama mu buryo budahoraho.

Uyu mwanya rwawuherukagaho hagati y’umwaka w’1994 n’1995, mu 1994 hakaba ari bwo Leta y’icyo gihe yarenze ku nshingano zo kuba rushinzwe umutekano igakorera Jenoside bamwe mu baturage b’u Rwanda. N’ubwo leta y’icyo gihe itashyize mu bikorwa inshingano zo kubungabunga umutekano, Leta iriho mu Rwanda yakomeje kugaragaza ibikorwa bitandukanye byo kubungabunga umutekano, igaragaza ko iharanira ko ibyabaye bitazasubira mu Rwwanda n’ahandi hose ku isi.

Bimwe muri ibyo bikorwa, harimo kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani, no muri Haiti hari abapolisi b’u Rwanda mu rwego rwo kubungabunga amahoro.

Uyu mwanya u Rwanda ruwubonye nyuma y’amagambo menshi, aho rwashinjwaga gutera inkunga inyeshyamba z’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ntangiriro z’umwaka utaha ni bwo u Rwanda ruzatangira imirimo muri aka kanama rwatorewe. Mu bindi bihugu byatorewe kujya muri aka kanama harimo Argentine yagize amajwi 182, na Australia yagize amajwi 140.

U Rwanda rwishimiye uyu mwanya

Nyuma yo gutorerwa kujya mu Kanama Gashinzwe Amahoro ku isi, u Rwanda rwagaragaje ko rubyishimiye.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Loiuse Mushikiwabo, yagize ati “Twishimiye gutsindira icyizere duhawe n’ibindi bihugu byagaragaje ko bishyigikiye intero y’uko mu Rwanda duha agaciro ’Amahoro’, kandi natwe dutewe ishema no kubikorera."

U Rwanda kandi rwagaragaje ko rwanejejwe no kuba Afurika Yunze Ubumwe yararushyigikiye mu kubona uyu mwanya, rukaba rutanga icyizere ko amateka mabi yabaye ubwo rwari muri aka kanama atazongera kubaho, ko icyo rugiye gukora ari uguharanira ko nta n’ahandi yazongera kuba ku isi.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko amateka azabera isomo u Rwanda rizatuma rubasha kugera ku nshingano zo kuba muri aka kanama. Mushikiwabo akavuga ko ku bufatanye n’ibindi bihugu bikarimo izi nshingano zizagerwaho.

IBITEKEREZO
EXCELLENT !!!!!!!!!!!!! Big country, this one.
Musubize24.10.2012 saa 11:39
rwesamugabo
Ndahamya ko iyi nkuru ari yo kwishimirwa nabanyarwanda bose kandi waba ubishaka waba utabishaka u Rwanda rugomba gutera imbere kuko njye ndabiharanira ,gusa twasabaga ubuyobozi bwacu niba bishoboka bakazategura umunsi wo kwishimira uyu mwanya twa hawe tuka wuhuza no kwakira igihembo umukuru wigihugu cyacu yatsindiye ! ntabwo ndimo niyamamaza ariko nifuzaga ko iki kirori mungiriye ikizere nk' abanyarwanda mwazanyemerera nkakiyobora kuko ibyishimo mfite , ndifuza kubigaragariza abanyarwanda bose .<Rwanda ijabo ryawe riguhe ijambo>.
Musubize21.10.2012 saa 18:23
jolie
kagame.mumereze amakru ye
Musubize21.10.2012 saa 06:02
dada
Narishimye kandi nshimiye imana uburyo idahwema guhesha agaciro igihugu cyacu. Mfite icyizere ko n'ibirenze ibi izabidukorera. Gusa abakunda gusengera igihugu mukomeze musengere kugirango izi nshingano zikomeye u Rwanda ruzazirangize neza. Imana ikomeze kuba mu ruhande rwacu. Congratulations to our President Paul Kagame. He is a special gift from GOD as said by many peoples, Rwandese and foreigners.
Musubize21.10.2012 saa 05:18
max
turishimye pe kandi imana ihimbazwe
Musubize21.10.2012 saa 00:25
theo
Nta leta yavuganirwa na Lambert Mende ngo izagire icyo igeraho.Hano Kinshasa tumwita peroquet national bisobanuye gasuku national.Ubu yarimo avuga ngo Urwanda ntirugiye guhagararira umugabane wa Afrique ahubwo ngo rugiye guhagararira East AFRICAN COMMUNITY na nyiye munambie kabisa un porte parole du gouvernement.
Musubize20.10.2012 saa 14:49
Amani
Jyewe umu candidat ntanga kuri uriya mwanya ni : RWARAKABIJE. maze twereke amahanga ko n'abahoze baturwanya ubu twicarana tukungurana ibitekerezo mu kuzamura u Rwanda.
Musubize20.10.2012 saa 08:13
rushegeshabishanga
Thanks God ! Thanks God !!! Congs to all Rwandans especially to those who are celebreting with me this Victory of our nation Rwanda. I love my Country and mi people but more especially our President Paul Kagame i always thank God for giving us a very wonderful gift !!! your're agenous man !!! your'e aspecail gift from God. in other wards am proud of you. congs Minister Louise Mushikiwacu for agreat job. well done. my sincere thanks goes to Our President P K, Minister L M and all the people who played their big role for our nation to get this victory. may God continue to bless our country and all the rwandans.
Musubize20.10.2012 saa 03:49
happy
Tubyaze umusarura ayo mahirwe. we praise the Lord
Musubize20.10.2012 saa 02:48
tutu
Gashongore nkubwire, buri munyarwanda aho ava akagera azi kubura amahoro icyo bivuze, ubwo tubonye chance yo gutanga umusanzu mu kurinda abatuye isi kubura amahoro, wowe ukeka ko hari inyungu iruta iyo. Gutanga umusanzu mu kubaka isi izira induru, imiborogo n'amaganya biruta kure inyungu z'amafaranga.
Musubize19.10.2012 saa 18:59
######
jyewe nagira nti "where difficult, we rwandans win and this shows that self confidence backed by truth,integrity,hard work,corrections and cooperation, victory is ours as Rwandese headed by genious guy our Muzei H E Paul K.Kandi muhumure banyarwanda nibindi tuzabigeraho kandi dutsinde no muri byinshi.Uhumure perezida wacu mwiza tukurinyuma muribyinshi byiza.
Musubize19.10.2012 saa 15:33
Godfrey
iyi nkuru irashimishije cyane ku muntu wese ukunda u rwanda n'abanyarwanda, gusa nshuti nkunda tunabyitondemo abazungu ntiboroshye dore ko iyo ushaka gufata inkoko utiterera ibigori uyiyegereza nayo ikaza yiruka itazi icyo ugambiriye kuri yo.
Musubize19.10.2012 saa 15:20
Gaspard
Uwiteka Yadukoreye ibikomeye nkaba nyarwanda,natwe turishima,ndizerako tuzava kuri uriya mwanya tukajya kuw'undi nawo ukomeye.I'm proud to be A rwandan,God bless our country.
Musubize19.10.2012 saa 13:46
Enrique
Banyarwanda bavandimwe,mwitangara kubera ibi ,ahubwo mukenyere dukore,kuko ibyo twikoreye nibyo bizaduhesha agaciro,nibitari ibi tuzabigeraho,kuko ntanarimwe Imana yigeze ijya mu ruhande rwabifuza nabi,abo byashimishije,Imana ibe hamwe namwe,abo byababaje Imana ibabarire,ntimufite amaso areba .Jye ndashimira ubuyobozi bwiza burangwa mu rwa Gasabo,dufite President udahwema kutwigisha twabuzwa niki se gutsinda ,nyakubashwa urumwarimu mwiza ,tuzakubera abanyeshuri beza tujye dutsinda,twese imihigo ,abandi bahugiye mu magambo,kuko icyo ubibye nicyo usarura,bivugira ko turi agahugu gato ariko ntibazi ko ari gato k,Imana ,God bless our country with our learders .
Musubize19.10.2012 saa 13:19
alexandre
Ariko nkuyu wiyise 27091983 mubyukuri aba azi ibyo avuga Njye Hano ndi Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika aho twari turi tubikurikirana U Rwanda rwmaze gutorwa tuvuza induru kubera ibyishimo Baturebye ndetse bagira namatsiko yo kuza kutubaza ibibaye turabasobanurira. ikibazo si umuntu uzajyayo vana ayo matiku aho ngaho icyo tureba n'ishema ry'u Rwanda mugihe rwashinjwaga byinshi none rwinjiye mubihugu biri mukanama gashinzwe kurinda ibyo barushinjaga guhungabanya. iyo ni intsinzi ikomeye muri Politique. wowe utabibona ntanicyo uteze kuzabona. bigaragara ko nta Patriotisme ugira na nke.ntawakurenganya.
Musubize19.10.2012 saa 12:53
eric
Ariko nkuyu wiyise 27091983 mubyukuri aba azi ibyo avuga Njye Hano ndi Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika aho twari turi tubikurikirana U Rwanda rwmaze gutorwa tuvuza induru kubera ibyishimo Baturebye ndetse bagira namatsiko yo kuza kutubaza ibibaye turabasobanurira. ikibazo si umuntu uzajyayo vana ayo matiku aho ngaho icyo tureba n'ishema ry'u Rwanda mugihe rwashinjwaga byinshi none rwinjiye mubihugu biri mukanama gashinzwe kurinda ibyo barushinjaga guhungabanya. iyo ni intsinzi ikomeye muri Politique. wowe utabibona ntanicyo uteze kuzabona. bigaragara ko nta Patriotisme ugira na nke.ntawakurenganya.
Musubize19.10.2012 saa 12:24
eric
BACA UMUGANI NGO IMANA YIRIRWA AHANDI IGATAHA I RWANDA YAHATASHYE ABAGAMBO BUMIRWE OYEEEEEE RWANDA OYEEEEE MUZE WETU ,BIBERE ISOMO ABA CONGOMANI CYANE LABERT MENDE MBABAZE MURABYISHIMIYE NKANGE KUBONA URIYA MWANYA KURWANDA
Musubize19.10.2012 saa 12:24
alfred MUKUNZI
Ariko nkuyu wiyise 27091983 mubyukuri aba azi ibyo avuga Njye Hano ndi Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika aho twari turi tubikurikirana U Rwanda rwmaze gutorwa tuvuza induru kubera ibyishimo Baturebye ndetse bagira namatsiko yo kuza kutubaza ibibaye turabasobanurira. ikibazo si umuntu uzajyayo vana ayo matiku aho ngaho icyo tureba n'ishema ry'u Rwanda mugihe rwashinjwaga byinshi none rwinjiye mubihugu biri mukanama gashinzwe kurinda ibyo barushinjaga guhungabanya. iyo ni intsinzi ikomeye muri Politique. wowe utabibona ntanicyo uteze kuzabona. bigaragara ko nta Patriotisme ugira na nke.ntawakurenganya.
Musubize19.10.2012 saa 12:18
eric
Imana isigaye yirirwa i Rwanda ikanaharara . Agaciro tugomba guhora tugaharanira, kuko niko katugize
Musubize19.10.2012 saa 11:44
Eric Gresham
Imana yacu ihabwe icyubahiro kabisaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa
Musubize19.10.2012 saa 10:59
Kalisa
1 | 2 | 3 | 4 | 5

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!