Amakuru aravuga ko u Burusiya bwaba bugiye kujya bucururiza intwaro zabwo muri Uganda ku buryo buri hejuru, nyuma yo kubura isoko muri Asiya no muri Afurika y’Amajyaruguru.
Ibi byashimangiwe n’ikinyamakuru The Moscow Times cyo mu Burusiya, cyatangaje ko uhagarariye ubufatanye mu by’ikoranabuhanga mu ngabo z’u Burusiya Alexander Fomin, yavuze ko nyuma yo kubura isoko ry’intwaro muri utu duce kubera umutekano muke uhari, bahisemo kuzicururiza mu bihugu bya Uganda, Peru, Ghana, Mali na Oman.
Aya makuru aje nyuma y’aho mu kwezi gushize Perezida wa Uganda Yoweli Museveni, yasuye u Burusiya abonana na Perezida Vradimir Putin baganira uko bafatanya mu bijyanye n’intwaro.
Ibi kandi byanemejwe n’umuvugizi w’ingabo za Uganda Col. Felix Kulayigye, wavuze ko kuba Uganda igiye gukomeza kugura intwaro mu Burusiya ngo atari bwo bibaye ubwa mbere, kuko n’ubundi baherutse kugurayo indege zo mu bwoko wa Sukhoi ndetse n’ibindi bimodoka by’intambara, kuko ngo intwaro z’u Burusiya zihendutse, bityo bikorohera igihugu nka Uganda guhahirayo.
Mu mwaka wa 2011, Uganda yaguze indege 6 z’intambara mu Burusiya, zifite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyoni 740. Byababaje abaturage ba Uganda, aho bavuga ko Perezida Museveni atari akwiye kugura indege zihenze mu gihe ibikorwa by’ubuvuzi n’ibindi bikiri hasi, ariko we akababwira ko byose bibaho kubera umutekano.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
London : Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari muri Afurika
18.05.2013 |
|
Abagize Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga barasabwa kubakorera ubuvugizi
18.05.2013 |
|
Kigali : Urusimbi rwamuriye moto ya Miliyoni imwe, none ararira ayo kwarika
18.05.2013 |
|
Kigali : Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye barinubira ibihano byo gukubitwa inkoni
18.05.2013 |
|
Ese koko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizajya bikorwa nyuma y’imyaka itanu ?
18.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |