Ubwo hagaragaraga ko Kitoko Bibarwa akoresha ifoto ya nyampinga w’u Rwanda 2012, Kayibanda Mutesi Aurore, ku mwirondoro we kuri WhatsApp (uburyo bugezweho bwo kohererezanya ubutumwa kuri telefone igendanwa), amakuru yatangiye gucicikana ko baba bakundana.
Mu kiganiro nyampinga Mutesi Aurore yagiranye na IGIHE, yatangaje ko asanzwe azi ko Kitoko akoresha ifoto ye kuri whatsApp.
Akomeza avuga ko yatunguwe no kumva abantu bakeka ko bashobora kuba bakundana bashingiye ku ifoto gusa, kandi ifoto ye abantu batandukanye basanzwe bayikoresha.
Ati “Kitoko ni inshuti yanjye bisanzwe, abantu basanzwe bakoresha ifoto yanjye ari benshi. Ahubwo njye sinumva ukuntu Kitoko yakoresha ifoto yanjye bigasakuza cyane kandi abantu basanzwe bakoresha amafoto y’abandi ntibisakuze, ni uburenganzira bwe gukoresha ifoto yanjye.”
Mutesi avuga ko akundana na Kitoko mu buryo busanzwe, ko nta bucuti bwihariye bw’umusore n’umukobwa buri hagati yabo.
Twagerageje kuvugana na Kikoto ntibyadukundira kuri telefone ye.
Nyampinga Mutesi Aurore n’umuhanzi Kitoko Bibarwa basanzwe bakorana business kuko ari abafatanyabikorwa muri ssosiyete y’abamurika imideri ikanategura ibirori yitwa ‘Ikobe Beauty Company’. Iyi kampani bayifatanyije na Antoine Iyamuremye, wari umujyanama wa Miss Bahati Grace.
Aurore kandi yakunze guhurira na Kitoko mu bikorwa byinshi by’ubuhanzi kuko musaza we Hirwa Henry, uheruka kwitaba Imana, yaririmbaga mu itsinda rya KGB.
























TANGA IGITEKEREZO