Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Cyrille Turatsinze, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nyakanga ku nshuro ya mbere, yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku cyaha ashinjwa cyo kwaka ruswa.
Turatsinze yatawe muriyombi ku itariki 21 Nyakanga akekwaho gusaba ruswa ya miliyoni 2 umushoramari uzwi ku izina rya Nshimiyimana, ngo yamusezeranyaga gutsindira isoko ryo kugemura ibikoresho bikenerwa mu ikoranabuhanga muri yo Minisiteri.
Muri uru rubanza,Turatsinze areganwa na mugenzi we Rwego
Harelimana, uyu niwe wafatanywe ibaruwa yarimo Ibihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda, bivugwa ko yagombaga gushyikiriza Turatsinze.
Nkuko byanditswe na The New Times, Umucamanza Maliciane Mukagasana amaze gusomera abaregwa ibirego byabo, yababajije niba biteguye kuburana bose bavuga ko batiteguye.
Abanyamategeko bunganira abaregwa muri uru rubanza, babwiye urukiko ko ababurana batabonye igihe gihagije cyo gusoma ibikubiye mu birego, bityo bakaba batabasha guhita baburana kandi ngo ntibashyikirijwe idosiye ikubiyemo ibyo baregwa ku gihe, bakaba bifuza igihe gihagije kugira ngo babashe gusoma idosiye uko yakabaye.
Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwimuriye urubanza kuwa Kane tariki 2 Kanama 2012 .
Abaregwa bakiriye neza icyemezo cy’urukiko bavuga ko ari uburenganzira bwabo gutangira urubanza igihe barwiteguye.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
EFOTEC yatanze inkunga ya miliyoni 3 ku bapfakazi ba Jenoside
19.05.2013 |
|
Rubilizi : Abaturage basuye urwibutso ahari urusengero rwiciwemo abatutsi 15,000
19.05.2013 |
|
Yagerageje guha umupolisi ruswa afatanywe urumogi
19.05.2013 |
|
Muhanga : Isoreshwa ry’inkunga ryatumye abanyeshuri bagurishwa inkweto
19.05.2013 |
|
London : Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye Rwanda Day
19.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |