IGIHE.com > Amakuru > U Rwanda

Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC yagejejwe imbere y’urukiko


Yanditswe kuya 31-07-2012 - Saa 09:46' na Emmanuel Nshimiyimana

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Cyrille Turatsinze, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nyakanga ku nshuro ya mbere, yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku cyaha ashinjwa cyo kwaka ruswa.

Turatsinze yatawe muriyombi ku itariki 21 Nyakanga akekwaho gusaba ruswa ya miliyoni 2 umushoramari uzwi ku izina rya Nshimiyimana, ngo yamusezeranyaga gutsindira isoko ryo kugemura ibikoresho bikenerwa mu ikoranabuhanga muri yo Minisiteri.

Muri uru rubanza,Turatsinze areganwa na mugenzi we Rwego
Harelimana, uyu niwe wafatanywe ibaruwa yarimo Ibihumbi 500 by’Amafaranga y’u Rwanda, bivugwa ko yagombaga gushyikiriza Turatsinze.

Nkuko byanditswe na The New Times, Umucamanza Maliciane Mukagasana amaze gusomera abaregwa ibirego byabo, yababajije niba biteguye kuburana bose bavuga ko batiteguye.

Abanyamategeko bunganira abaregwa muri uru rubanza, babwiye urukiko ko ababurana batabonye igihe gihagije cyo gusoma ibikubiye mu birego, bityo bakaba batabasha guhita baburana kandi ngo ntibashyikirijwe idosiye ikubiyemo ibyo baregwa ku gihe, bakaba bifuza igihe gihagije kugira ngo babashe gusoma idosiye uko yakabaye.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwimuriye urubanza kuwa Kane tariki 2 Kanama 2012 .

Abaregwa bakiriye neza icyemezo cy’urukiko bavuga ko ari uburenganzira bwabo gutangira urubanza igihe barwiteguye.

IBITEKEREZO
Corruption bad !!!! Akarengane terrible !!!!!!!! Justice needed plse.
Musubize1er.08.2012 saa 09:22
no
Reka dukosore imvugo : Harelimana yafatanywe ibaruwa cyangwa ni ibahasha (enveloppe) ? Kuko ari ibaruwa byaba bisobanura ko ari inyandiko isaba iyo ruswa !
Musubize1er.08.2012 saa 04:13
citoyen
My God ! Umugabo mwiza nkuyu koko akazira ruswa ! ubu se yari yabuze iki koko harya ngo ntawanga ijana mu rindi ? ni ukuri njyewe nubwo ntamuzi birambabaje kuko ruswa yariye nta nubwo byibuze isaga umushahara we.Ariko se usibye ko wenda abantu bagira gukabya ko Leta ntako iba itagize ngo tuyikorere reba nkaburiya nawe ari mubahawe imidoka nziza cyane umushahara wa buri kwezi ni uko, za lampsum ni uko, mission ni uko,.....umuntu yarangiza akagaragaza isura bi nkiriya koko birababaje kuko abantu ntidushima nako ntitunyurwa !cyakora ababishinzwe bakaze kumenyekanisha ibi kuko bidusubiza inyumq
Musubize1er.08.2012 saa 02:57
######
Umunyamabanga uhoraho bisobanura iki ? Ubwo se aracyari uhoraho ? Amabanga yamenetse na mwe ngo uhoraho...Uhoraho ni Imana yonyine.
Musubize31.07.2012 saa 12:55
Rusake
BASORE, BIRIYA BISHATSE KUVUGA KO UYU ARI UMWANYA UHORAHO. NTABWO BIVUGA KO UMUNTU UWURIMO UYU MUNSI ARIWE UWUHORAMO
2.08.2012 saa 02:53
MAGUFA
Niba ari ruswa se kandi ikaba ibarirwa mu marozi mwamurekuye agataha ko mu Rwanda nta tegeko rihana amarozi riratorwa ? Keretse bihaniye kandi Polisi iri hafi irabajatira
Musubize31.07.2012 saa 11:03
Kampire
ntacyiza kiva muri ruswa .ese ubundi kuki wagura ibyo wemwrewe n'amategeko.ntabwo ugomba kugura ibyo uburenganziora bwawe bukwememerera
Musubize31.07.2012 saa 08:22
######
bagukanire urugukwiye wowe umunga umutungo w' abaturage
Musubize31.07.2012 saa 08:09
mahoro
Ruswa imunga amajyambere y'igihugu kandi n'uburozi.
Musubize31.07.2012 saa 07:45
Kataroga
Uwariye ibya Leta agomba kubibazwa nta gutererana abamunga i Gihugu
Musubize31.07.2012 saa 06:42
ijeki
Uhoraho... niwe ugeza abantu mu Rukiko we ntashobora kugezwa imbere y' u Rukiko. Uyu mugabo nimumuvuge mu mazina ye !
Musubize31.07.2012 saa 04:57
uhoraho

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!