Kuwa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2012, nibwo Dr Karemangingo Charles wari Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya ISAE Busogo riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru yabonye urwandiko rumuhagarika ku mirimo ye.
Amakuru y’ihagarikwa rya Dr Karemangingo yemejwe n’Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Amasomo Dr Nyinawamwiza Laetitia watangarije IGIHE ko koko uwo Muyobozi yahagaritswe, ndetse ko hahawe inshingango zo kuba Amusimbuye by’agateganyo.
Ubwo twamubazaga ku cyaba cyarateye ihagarikwa ry’uwo muyobozi yasubije agira ati : « Urwandiko rumuhagarika niwe rwandikiwe, urumva rero ko njye ntashobora kumenya impamvu yatumye ahagarikwa. »
Tumubajije niba nta kibazo yaba azi cyaba cyatumye uyu Muyobozi ahagarikwa, Dr Nyinawamwiza yadutangarije ko nta kibazo cyijyanye n’amasomo azi, ariko ubwo twamubazaga ku makuru avugwa ko hashobora kuba hari ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungu yatubwiye ko ibyo bitari mu nshingano ze ahubwo adusaba ko twabaza ababishinzwe. Gusa yadutangarije ko urwego ayoboye rw’amasomo rwifashe neza muri rusange.
Rubingisa Prudence Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imari muri ISAE yatangarije IGIHE ko nawe ataramenya icyateye ihagarikwa ry’umuyobozi wa ISAE, ariko kandi tumubajije niba nta kibazo cy’imicungire mibi y’umutungo cyari kiri muri iri Shuri yasubije avuga ko icyo kibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ariko kikaba cyari kirimo gukemuka kuko amakosa yagaragajwe yari arimo gukosorwa.
Twashatse kumenya kuko icyaba cyateye ihagarikwa rya Dr Karemangingo maze tuvugana nawe ku murongo wa telefoni atubwira koko ko yahagaritswe, ariko ubwo twamubazaga impamvu yatumye ahagarikwa yagize ati : « Genda uyibaze abampagaritse. »
Twashatse kuvugana na Minisitiri w’Uburezi Dr Biruta Vincent ariko tubwirwa ko yari mu nama, ntitwabasha kuvugana nawe.
Nyuma y’aho ariko twakomeje gushakisha, maze tubasha kubanonera urwandiko ruhagarika uyu muyobozi ruteye gutya:
Ishuri rya ISAE rifite amashami abiri ariyo irya Busogo ndetse n’irya Rubirizi, Dr Karemangingo Charles yari amaze imyaka igera kuri itanu ayobora iri shuri.



















TANGA IGITEKEREZO