Abanyarwanda baza ku mwanya wa kabiri ku isi mu kumva ko bakunzwe


Yanditswe kuya 15-02-2013 - Saa 11:46' na Faustin Nkurunziza

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Gallup ku mibereho y’abaturage, bwagaragaje ko u Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu 136 bwakorewemo ku kugira abantu bishimira urukundo n’abakunzi babo (Couple Love).

Ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku ya 14 Gashyantare 2013 bwatunguye abatekerezaga ko i Paris mu Bufaransa n’i Roma mu Butaliyani ari ho hagaragara abakundana benshi, nk’uko ikinyamakuru Bloomberg kibitangaza.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Philipinnes ari cyo gihugu kiza imbere mu kugaragaramo abakundana bagerageza kubahiriza amabwiriza ubu bushakashatsi bwagendeyeho. Ayo mabwiriza yari impamvu ituma bakundana, aho urukundo rwabo ruhuriye n’ubwenegihugu bwabo, imyaka yabo, amafaranga n’iterambere ry’igihugu cyabo.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba Tanzania iri ku mwanya wa 15, Kenya iri ku mwanya wa 47 naho Uganda iri ku mwanya wa 86. U Burundi bwo ntibugaragara ku rutonde rw’abakoreweho ubushakashatsi.

Urutonde rw’ibyo bihugu rugizwe n’ijanisha ry’abavuze ko banyuzwe n’urukundo bahabwa n’abo bakundana, naho imibare iri mu dukubo igaragaza umubare w’ababajijwe.

Ibihugu 10 bya mbere

1. Philippines 93% (2193)

2. Rwanda 92% (1495)

3. Puerto Rico 90% (495)

4. Hungary 89% (1002)

5. Cyprus 88% (988)

6. Trinidad and Tobago 88% (506)

7. Paraguay 87% (1986)

8. Lebanon 86% (970)

9. Costa Rica 85% (1985)

10. Cambodia 85% (1961)

IBITEKEREZO
None se amazina nka : Mugeni, Murorunkwere, Umwari, Umukesha, Umurizaboro, Umukazana..... bituruka he ? Abanyarwanda bazi gukundana no gukundwakaza rwose si ukwishyira aheza kandi nibutse ko ubushakashatsi butakozwe n'u Rwanda ! Kandi bureba muri rusange ntibwita kumwe wese ushihurana mu rukundo ! Mugire amahoro n'urukundo nyarwo !
Musubize15.02.2013 saa 10:52
G.D
Njye umugabo wanjye tumaranye imyaka 6 tubanye sindamufata yanshiye inyuma,habe ni ikimenyetso cyabyo,ampa icyo nshaka...kandi najye sindamuca inyuma so iyo bambaza nari kuvuga yes...iyo ni statistique so haba harimo negatif na positif mais positif ikaba nyinshi so what is your problem ?
Musubize15.02.2013 saa 10:03
coco
Ibi ntabwo twabishingiraho kuko abanyarwanda mugusubiza ntabwo bashobora kukubwirako abanye nabi numugabo we nubwo yaba avuye gukubitwa. Ibintu byose nubwiru kuribo nokugaragaza ibibarimo ntiwapfa ubimenya so ntimukangwe nibi.
Musubize15.02.2013 saa 10:00
Ukuri
Sinzi impamvu abenshi mbonye muri comments zabo, bashaka guhinyura iyi nkuru ! Koko isi ni nini kugirango tube twaba aba kabiri ariko nshobora guhamya ko nibura muri ibi bihugu 136 koko tubikwiriye. Ese kuki muhise mubyita kubeshya ?? Hari n'ubihinyuye abyita ko twishyira heza nk'aho ari u Rda rwabikoze ! Njye icyo meraho ni uko hari ahandi nasanze kuri TV5 monde, aho bagiye bajya mu bihugu byinshi, baje no mu Rwanda (abanyamakuru) kubaza ibyerekeranye n'urukundo muri rusanjye, imibonano mpuzabitsina... aho ubona ibihugu byinshi byateye imbere, urukundo rwabo (sexe) rubamo ubwikanyize bw'abagabo cyane... ariko wagera mu Rwanda ugasanga hagati y'umugabo n'umugore harimo ubwubahane no gushimishanya....
Musubize15.02.2013 saa 09:17
G.D
Icyo nabivugaho ni uko ibisubizo by'abanyarwanda bitandukanye cyane n'ukuri kw'icyo ubabajije cyane cyane iyo bireba ubuzima bw'umuntu ku giti cye. ni kimwe no muri politique cg muri business ntago bajya bavuga ukuri kubarimo. iyo bijemo cpuple cg famille muri rusange niyo baba barwana baterana amakofe buri munsi ntibabivuga kdi ntanubwo tugira umuco wo gutandukana kabone niyo twaba tutumvikana. biri mumuco. rero si igitangaza tuza kumwanya wa mbere mu magambo ariko mubikorwa ni hatari. ntimujya mwumva abenshi bagenda bica abo babyaranye se kdi hano iwacu/
Musubize15.02.2013 saa 07:30
mgm
ntaho ubeshye rwose
15.02.2013 saa 08:49
kamikazi
umwanya wa 2 ku isi mu kubeshyana..!
Musubize15.02.2013 saa 05:41
kweli !
ABANYARWANDI NI INDYADYA KUBURYO KUBAKORAHO UBUSHAKASHATSI USHOBORA KWIBESHA NTABWO BAVUGISHA UKURI NI NAYO MPAMVU JENOSIDE YABAYE ABANTU BAGASHYIRA BIZEYE GUKIZWA NABO BAKEKAGA KO ARI INSHUTI ZABO ZIKABAHINDUKA KU MUNOTA WA NYUMA NO GUHUNGA BITAGISHONBOTSE
Musubize15.02.2013 saa 04:57
john
Abanyarwanda tuzi kwishyira aheza, noneho twese turi abapfubuzi ! None se bamwe bahora bapfubijwe bakaba abande ? Naho se bamwe bahora bakubitana udufuni ? Bamwe bahora bacana inyuma se ? Ariko iyo haje ubushakashatsi twese tuba miseke igoroye !! Kurongora oyeeeeeeeeeee
Musubize15.02.2013 saa 04:23
karaha

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!