00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisitu kurya inzoka nzima

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 18 July 2015 saa 09:04
Yasuwe :

Penuel Mnguni, umuhanuzi akaba n’umuyobozi w’Itorero ryitwa “End Times Disciples Ministries” muri Afurika y’Epfo, yategetse abayoboke b’idini ayoboye, kurya inzoka abizeza ko ziri buhinduke shokora (Chocolates ).

Iri Torero riherereye mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo, hakaba hari amafoto akomeje guhererekanywa no gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, umuyobozi waryo witwa Penuel Mnguni, atamika abayoboke baryo baryo inzoka.

Nk’uko bigaragara ku mafoto yashyizwe ku rubuga rwa facebook rw’iri torero, hamwe no ku rubuga rwa Harare 24, yatamikaga inzoka ahereye ku murizo, mu gihe abandi yabafatiraga umurizo bakarya bahereye ku mutwe, ababwira ko ziri buhinduke shokora (chocolates).

Izo nzoka bazirya nzima

Penuel Mnguni ngo yagize ati “Dufite ubushobozi bwo guhindura buri kintu kandi kikaba uko tugihinduye kubera ubwo bushobozi twahawe. Ibyo byose dutegeka kandi tukabikora, bigomba kutwubaha kuko tubifitiye ubushobozi.”

Mu minsi yashize kandi Penuel Mnguni yasabye abayoboke be gukuramo imyenda akabicaraho mbere y’uko abasengera, ndetse abasaba kurya imyenda yabo, abemeza ko ihinduka ibyo kurya no kunywa biryoshye, mu gihe hari n’ubwo yategetse abagore kurya inweri zo ku mitwe yabo, abizeza ko bakira indwara bakabona ibitangaza n’ibindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages