00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Babuji’ wabaye ikimenyabose mu Rwanda no mu mahanga yashyize araboneka

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 24 July 2015 saa 11:56
Yasuwe :

“Ndi Babuji rojyono hamuna pirate” bisobanuye ngo “Ndi Babuji nyawe (Original) utari icyitiriro”, aya ni amagambo y’umusore wamenyekanye mu buryo bwihuse ku izina Babuji, nyuma y’amezi ane ntawe uzi irengero rye, yashyize araboneka, tumubaza impigi n’akayihatse.

Imvugo “Mikafone”, “Ibaze nawe”, Salama wowe”, “Banza ubimenye mbere y’uko mbikubwira”, ni amwe mu magambo ari gukoreshwa hanze aha, mu miterere n’ubusobanuro bwayo mu buryo bwe, yahanzwe na Babuji.

Mu kiganiro cy’iminota isaga 20 kuri uyu wa 23 Nyakanga 2015, nk’uko abizwiho ko ibisubizo bye ubwabyo biba ari ibibazo, ubu bwo yagerageje gusubiza bimwe na bimwe mu buryo bwumvikana. Kuri iyi nshuro agaragara nk’umusore ucyeye, ufite impagarike n’imbaraga bitandukanye n’uko yagaragaye mu mashusho ya mbere.

'Ndi Babuji rojyono'

Bimwe mu bibazo n’ibisubizo:

  Babuji: Yo, Salama wowe!

  IGIHE: Amakuru Babuji?

  Babuji: Nta kibazo

  IGIHE: Ngo warabuze ariko Babuji?

  Babuji: Narabuze kandi turi kumwe?

  IGIHE: Kandi utaboneka?

  Babuji: Nta wigeze anshakisha, uwanshakishije turi kumwe

  IGIHE: Muri iyi minsi uri gukora iki?

  Babuji: Ibaze nawe, ntubibona se ko turi kuvugana? Ni cyo ndi gukora.

  IGIHE: Ubusanzwe ukora akahe kazi?

  Babuji: Ncukura i Kabuye muri karayeri (ibirombe) n’ahandi hapfuye amabuye

  IGIHE: Nturi umunyamakuru, ntube umuririmbyi, uhurira he na mikafone, ko …

  Babuji : Mikafone ya mbere nemera ni ururimi rwanjye
 
  IGIHE: Inganzo yawe uyikomora he?

  Babuji: Bwite bwanjye mu buzima bwanjye bwite nasanze iwacu bwite dufite ubugeni n’utuntu tw’utujyeni bwite mu muryango wacu bwite

  IGIHE: None se ko ukoresha imvugo y’Abasilamu, uriwe cyangwa?

  Babuji: Ntabwo Babuji ari umwisilamu, ni umusilamu ahubwo, ubwanwa na suna urumva ko harimo tafawuti

  IGIHE: Uhuye na Temarigwe wamubwira iki?

  Babuji: Namubwira ngo “Aryitemere rigwe nyine, rimugwire wenyine

  IGIHE: Babuji, ufite imyaka ingahe?

  Babuji: Ibaze nawe wayimenye

  IGIHE: Impano ikurimo uteganya kuyizamura mu zihe nzira?

  Babuji: Impano zanjye sindazishyira muri kilipe ngo nzishyire muri gategori ngo minwari yawe ibashe kuzibona imbere yanjye.

Incamake kuri Babuji

Uwamenyekanye nka Babuji, amazina ye ari mu byangombwa ni Emmanuel Nsabimana wavukiye i Kayonza akanahakurira. Yamenyekanye mu itangazamakuru nyuma y’ikiganiro yagiranye na Yohana Umubatiza (Nibishaka Jean Baptiste), Umunyamakuru wa Radio/TV 10, amusanze i Nyacyonga, mu kiganiro asanzwe akora yise “Amakuru yo muri karitsiye”.

Ubusanzwe yitwa Emmanuel Nsabimana

Mu kanya nk’ako guhumbya, Video ya Bbauji yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Twitter, Facebook, WhatsApp, … abanyamakuru batangira kumuvugaho mu biganiro byabo binyuranye, imvugo ze n’imisubirize ye bitangira kwiganwa n’abatari bake, cyane cyane ababyiruka.

Ikindi cyazamuye cyane izina Babuji, ni igitekerezo cyagizwe n’Umunyarwanda Olivier Muhirwa, wabaye uwa mbere gukoresha no kwandikisha ku myenda amwe mu magambo ya Babuji, aho we n’undi Munyarwanda bagaragaye bambaye imipira yanditseho: “Ibaze nawe!, Salama Wowe! Olivier Muhirwa yagiranye kandi amasezerano n’uruganda rumwe aho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yandikisha ku dukapu, Imipira, ingofero, n’utundi dukoresho tunyuranye.

Ku ruhande rwe, Olivier Muhirwa avuga ko icyavamo cyose cyagombye kugirira akamaro nyir’ubwite, Babuji nyir’izina.

Hari uwanditse “ibaze nawe” ku modoka ye, hari ababishyize mu birango byamamaza by’ibigo (Companies) bikomeye, bikajyana n’impuha ko hari ibigo byifuzaga kumukoresha mu iyamamazabikorwa bikamwishyura agatubutse.

Hari n’amafoto yakwirakwijwe agaragaramo aho izina Babuji ryavuzweho kuri Televiziyo mpuzamahanga, nka CNN na France 24, bamwe bati “byabaye’, abandi bati ni “amafoto yaremekanyijwe (Photoshop)”. Gusa, icyagaragaye ni uko yari amafoto yakozwe hifashishijwe porogaramu za mudasobwa.

Umuhanzi King James nawe yakoze indirimbo yacuranzwe cyane mu minsi yayo ya mbere, indirimbo yise “Ibaze Nawe”.

Kwamamara kwihuse kwa Babuji kwateye ikibazo abahanzi, Safi Niyibikora uririmba mu itsinda Urban Boyz wavuze ko atumva impamvu abantu bashishikarijwe n’amagambo adasobanutse yavuzwe na Babuji, anongeraho ko kwamamara kwe ntaho kuzamugeza nta n’icyo bizamumarira.

Mani Martin nawe yavuze ko Babuji yamamaye nk’ingagi, amagambo atarishimiwe na gato, kuko hari benshi bahise bandika bamagana iyo mvugo ya Mani Martin, we akabasubiza avuga ko ingagi zamamaye cyane, bityo na Babuji akaba abigenje atyo.

Magingo aya, Babuji yongeye kuboneka azanywe n’uwitwa Nickson ubarizwa mu ikompanyi y’imideli ,PMA, wavuze ko yafasha umukeneye wese kumugeraho, mu gihe byaba bimufitiye inyungu. Aba bombi bavuga ko bafitanye isano ya bugufi.

Gusubiza kwe nabyo ubwabyo ni ikibazo
Babuji na Nickson wemeza ko bafitanye isano

Ikiganiro kirambuye na BABUJI, reba Video

Amafoto: Nyabyenda Jean Baptitse

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages