Imvugo “Mikafone”, “Ibaze nawe”, Salama wowe”, “Banza ubimenye mbere y’uko mbikubwira”, ni amwe mu magambo ari gukoreshwa hanze aha, mu miterere n’ubusobanuro bwayo mu buryo bwe, yahanzwe na Babuji.
Mu kiganiro cy’iminota isaga 20 kuri uyu wa 23 Nyakanga 2015, nk’uko abizwiho ko ibisubizo bye ubwabyo biba ari ibibazo, ubu bwo yagerageje gusubiza bimwe na bimwe mu buryo bwumvikana. Kuri iyi nshuro agaragara nk’umusore ucyeye, ufite impagarike n’imbaraga bitandukanye n’uko yagaragaye mu mashusho ya mbere.
Bimwe mu bibazo n’ibisubizo:
– Babuji: Yo, Salama wowe!
– IGIHE: Amakuru Babuji?
– Babuji: Nta kibazo
– IGIHE: Ngo warabuze ariko Babuji?
– Babuji: Narabuze kandi turi kumwe?
– IGIHE: Kandi utaboneka?
– Babuji: Nta wigeze anshakisha, uwanshakishije turi kumwe
– IGIHE: Muri iyi minsi uri gukora iki?
– Babuji: Ibaze nawe, ntubibona se ko turi kuvugana? Ni cyo ndi gukora.
– IGIHE: Ubusanzwe ukora akahe kazi?
– Babuji: Ncukura i Kabuye muri karayeri (ibirombe) n’ahandi hapfuye amabuye
– IGIHE: Nturi umunyamakuru, ntube umuririmbyi, uhurira he na mikafone, ko …
– Babuji : Mikafone ya mbere nemera ni ururimi rwanjye
–
– IGIHE: Inganzo yawe uyikomora he?
– Babuji: Bwite bwanjye mu buzima bwanjye bwite nasanze iwacu bwite dufite ubugeni n’utuntu tw’utujyeni bwite mu muryango wacu bwite
– IGIHE: None se ko ukoresha imvugo y’Abasilamu, uriwe cyangwa?
– Babuji: Ntabwo Babuji ari umwisilamu, ni umusilamu ahubwo, ubwanwa na suna urumva ko harimo tafawuti
– IGIHE: Uhuye na Temarigwe wamubwira iki?
– Babuji: Namubwira ngo “Aryitemere rigwe nyine, rimugwire wenyine
– IGIHE: Babuji, ufite imyaka ingahe?
– Babuji: Ibaze nawe wayimenye
– IGIHE: Impano ikurimo uteganya kuyizamura mu zihe nzira?
– Babuji: Impano zanjye sindazishyira muri kilipe ngo nzishyire muri gategori ngo minwari yawe ibashe kuzibona imbere yanjye.
Incamake kuri Babuji
Uwamenyekanye nka Babuji, amazina ye ari mu byangombwa ni Emmanuel Nsabimana wavukiye i Kayonza akanahakurira. Yamenyekanye mu itangazamakuru nyuma y’ikiganiro yagiranye na Yohana Umubatiza (Nibishaka Jean Baptiste), Umunyamakuru wa Radio/TV 10, amusanze i Nyacyonga, mu kiganiro asanzwe akora yise “Amakuru yo muri karitsiye”.
Mu kanya nk’ako guhumbya, Video ya Bbauji yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube, Twitter, Facebook, WhatsApp, … abanyamakuru batangira kumuvugaho mu biganiro byabo binyuranye, imvugo ze n’imisubirize ye bitangira kwiganwa n’abatari bake, cyane cyane ababyiruka.
Ikindi cyazamuye cyane izina Babuji, ni igitekerezo cyagizwe n’Umunyarwanda Olivier Muhirwa, wabaye uwa mbere gukoresha no kwandikisha ku myenda amwe mu magambo ya Babuji, aho we n’undi Munyarwanda bagaragaye bambaye imipira yanditseho: “Ibaze nawe!, Salama Wowe! Olivier Muhirwa yagiranye kandi amasezerano n’uruganda rumwe aho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yandikisha ku dukapu, Imipira, ingofero, n’utundi dukoresho tunyuranye.
Ku ruhande rwe, Olivier Muhirwa avuga ko icyavamo cyose cyagombye kugirira akamaro nyir’ubwite, Babuji nyir’izina.
Hari uwanditse “ibaze nawe” ku modoka ye, hari ababishyize mu birango byamamaza by’ibigo (Companies) bikomeye, bikajyana n’impuha ko hari ibigo byifuzaga kumukoresha mu iyamamazabikorwa bikamwishyura agatubutse.
Hari n’amafoto yakwirakwijwe agaragaramo aho izina Babuji ryavuzweho kuri Televiziyo mpuzamahanga, nka CNN na France 24, bamwe bati “byabaye’, abandi bati ni “amafoto yaremekanyijwe (Photoshop)”. Gusa, icyagaragaye ni uko yari amafoto yakozwe hifashishijwe porogaramu za mudasobwa.
Umuhanzi King James nawe yakoze indirimbo yacuranzwe cyane mu minsi yayo ya mbere, indirimbo yise “Ibaze Nawe”.
Kwamamara kwihuse kwa Babuji kwateye ikibazo abahanzi, Safi Niyibikora uririmba mu itsinda Urban Boyz wavuze ko atumva impamvu abantu bashishikarijwe n’amagambo adasobanutse yavuzwe na Babuji, anongeraho ko kwamamara kwe ntaho kuzamugeza nta n’icyo bizamumarira.
Mani Martin nawe yavuze ko Babuji yamamaye nk’ingagi, amagambo atarishimiwe na gato, kuko hari benshi bahise bandika bamagana iyo mvugo ya Mani Martin, we akabasubiza avuga ko ingagi zamamaye cyane, bityo na Babuji akaba abigenje atyo.
Magingo aya, Babuji yongeye kuboneka azanywe n’uwitwa Nickson ubarizwa mu ikompanyi y’imideli ,PMA, wavuze ko yafasha umukeneye wese kumugeraho, mu gihe byaba bimufitiye inyungu. Aba bombi bavuga ko bafitanye isano ya bugufi.
Ikiganiro kirambuye na BABUJI, reba Video
Amafoto: Nyabyenda Jean Baptitse
NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane



















TANGA IGITEKEREZO