Gukuna ni umuhango wakorwaga kera mu Rwanda, ugakorwa n’abakobwa mu rwego rwo kugira ngo bazashimishe abagabo babo mu gihe cyo gutera urubariro bamaze gushaka.
Uyu muhango ariko cyangwa se uyu muco, uko imyaka ihita indi igataha ugenda ucika.
Nubwo ari umuco wa kera, benshi mu bagabo bawugenderaho, ndetse rimwe na rimwe ugasanga umuntu ufite umugore utaraciye imyeyo amuca inyuma, akurikiye icyo ‘bita uburyohe’ bagira iyo bari guhuza urugwiro n’umugore wakunnye.
Abagore bataciye imyeyo ngo bacibwa inyuma n’abo bashakanye
Mu buhamya bwe, umugore umaze imyaka itatu ashatse umugabo ahamya ko yagize umunezero mu byumweru bibiri bya mbere gusa.
Uyu mugore utifuje ko amazina ye atangazqa yagize ati “Sinaciye imyeyo kubera ko ntari nzi akamaro kabyo. Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa nshatse umugabo, yatangiye kujya ambwira ko ntazi ubwenge nk’abandi bagore. Igihe cyaje kugera atangira kutagira icyo ambaza [...] twanabikora nkumva arimo kwimyoza. Namubaza ikibazo afite akanyihorera, hashize nk’umwaka nibwo yanyeruriye ko asigaye afite umugore waciye imyeyo umuryohereza.”
Undi nawe wifuje ko izina rye rigirwa ibanga yagize ati “Ibyo guca imyeyo njye ntabyo namenye nkiri muto, iyo mbimenya nari kubikora nanjye nkajya nishimishiza umugabo ubu ambwira ko ntamuryohereza mu mibonano ngo kuko ntaciye imyeyo [...] Ubu ndabizi neza ko afite ihabara, ritandusha ubwiza uretse ko ryakunnye.”
Hari abifuza ko gukuna byakwigishwa mu mashuri abanza ...
Iyo uganiriye na bamwe mu bagore batakunnye, bakubwira ko bafite agahinda n’ipfunwe ryo kuba batarabimenye bakiri bato, kuko ngo ari umuhango utozwa umwana w’umukobwa uri hagati y’imyaka 9 na 12, bakifuza ko byakwigishwa abana bakiri mu mashuri abanza. Ibi ni mu gihe abagore bakunnye babivuga imyato.
Umwe mu bagore twaganiriye yagize ati “Nkanjye nabyigishijwe na Masenge, abandi bakwigishwa na bakuru babo [...] ubu rero usanga abantu bibereye muri shuguri bahanganye no gushaka ubuzima bakabura umwanya wo kuganiriza abana babo.
Ariko ku babikoze ni ibintu byiza cyane mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina biba ari ibintu byiza cyane. Nifuza ko abana b’abakobwa bajya babyigishirizwa ku ishuri muri cya cyumba cy’umukobwa, umwarimu w’igitsina gore akababa hafi hanyuma abakobwa bafite icyo bazi kuri uwo muco bakabyigisha bagenzi babo bakiri bato.”
Undi ati “Ni ibintu twigiraga mu rubohero (aho babohera imisambi n’ibirago), cyangwa se tukabyiga twagiye guca imyeyo ari naho iyo nyito yaturutse ngo ‘Guca imyeyo’ ubu rero kubera iterambere, aho bagica imyeyo ni hake mu gihugu, aho bakiboha imisambi naho ni mbarwa. Byaba byiza bishyizwe nko mu nteganyanyigisho, hakajya hashakwa umubyeyi wizewe uzi iby’uwo muco, akajya atanga iryo somo ku bana b’abakobwa, kugirango hirindwe amakimbirane ashobora kuzavuka umugabo asanze umugore atarakunnye.”
Hari abagore bamara kwiheba bagakuna bakoresheje imiti…
Nk’uko abazi neza uko uyu muhango wakorwaga babivuga, ngo iyo umukobwa yamaze kujya mihango ntiyakuna ngo agwize, kimwe n’uwamaze kuryamana n’umugabo.
Kubera kuburagizwa n’abagabo babo ariko , hari abagore bayoboka iyo mu bavuzi ba gakondo, bakabaha imiti bifashisha mu gukuna.
Ifu y’amababa y’agacurama iri mu miti bahabwa...
Uyu ni umwe mu bemeza ko yahawe ifu y’agacurama ngo ayikoreshe mu gukuna.
Yagize ati “Umugabo yahoraga antuka, noneho mbiganiriza umugore w’inshuti yanjye anjyana mu bavuzi ba gakondo, bampa umuti bambwira ko ari ifu y’amababa y’agacurama, nzavanga n’amavuta y’inka ubundi ngakuna. Nabikoresheje nk’iminsi ibiri ntangira kubabuka mu myanya ndangagitsina, mpita ndekera aho.”
Undi ati ‘Abavuzi ba gakondo hari imiti bampaye, ariko amagambo bayivugiraho ryonyine n’ukuntu biba binuka [...] Iyo nabaga nabikoresheje umugabo yarambwiraga ngo ndimo kumunukira. Nanjye kandi nagendaga mu nzira nkumva mbangamiwe kubera umunuko.”
Icyo abafite umuco mu nshingano babivugaho ...
Umuyobozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Dr James Vuningoma, yatangarije IGIHE ko uyu muco wigishirizwa mu muryango.
Yagize ati “Hari ibintu bijyanye n’umuco byigishirizwa mu muryango , si ngombwa ko bishyirwa mu nteganyagisho, hari n’ibitabo bigenda byandikwa kuri uwo muhango kandi tuzi neza ko abana b’abanyarwanda babisoma ku buryo imihango cyangwa imigenzo ishingiye ku muco izakomeza gusigasirwa.”
Nta muntu wakwemeza ko kudaca imyeyo byaba intandaro yo gucana inyuma cyangwa amakimbirane mu muryango, gusa na none nta wabura kuvuga ko hari bamwe mu bagabo bagitsimbaraye kuri uyu muco , bumva ko umugore wakunnye arusha utarakunnye gutanga umunezero mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Mu Rwanda rwo hambere iyo umukobwa yabaga atarakunnye bamwitaga amazina menshi, asa naho ari ukumukwena, bigaragaza ko hambere uyu muhango wahabwaga agaciro kanini.
Amwe muri ayo mazina ni nka akeso karimo ubusa, ikimara kimara inka n’imiryango, umupfu, nyirakirimubusa, n’andi mazina nk’uko Musenyeri Aloyizi Bigirumwami yabyanditse mu gitabo yise imihango imigenzo n’imiziririzo mu Rwanda.
Mu gihe umugore waciye imyeyo yizihiraga umugabo, maze mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina akamunyura, iyo yabaga ataraciye imyeyo, byamuteraga ipfunwe kandi bikaba igisebo rimwe na rimwe bikaba byamuviramo gusendwa.



















TANGA IGITEKEREZO