Muri Leta ya Utah hashinzwe igihugu gishya

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 25 Ukwakira 2015 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Umugabo wo muri Leta ya New York muri Amerika yubatse igihugu cye bwite, ku butaka bwe buherereye muri Utah, acyita Zaqistan.

Zaq Landsberg wubatse igihugu cye bwite yakoze ibendera ry’umuhondo n’umutuku na pasiporo yo kugira ngo umuntu abashe kucyinjiramo, ashyiraho n’umupaka urindwa na Robot [Soma: robo] nini.

Asobanura ibijyanye n’aka gahugu ke, Zaq yavuze ko icyo ashaka ari uko kizaba igihugu nyacyo, ati “ Intego yanjye ntizagerwaho. Ntibishoboka ariko binyuze mu byiyumviro bijyanye n’ibigaragara, ndimo ngerageza gutuma biba.”

Uyu mugabo Perezida Zaqistan yanakoze intero y’iki gihugu cye, ayita "Something from nothing", ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kubyaza ikintu mu busa.

Intego ye ni uko kizaba igihugu cyemewe
Zaq, Perezida wa Zaqistan
I Robot irinda iki gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza