Uyu mugabo w’imyaka 37, ibyo akora bitangaza benshi bitewe n’ubushobozi afite bwo gushyira intebe ipima hagati y’ibiro 15 na 20 cyangwa se akabati ku zuru rye, bikamara iminota irenga itanu bitaragwa hasi, bituma hari bamwe bamufata nk’umunyabufindo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibyo akora yatangiye kubyiga afite imyaka itandatu mu Kigo cya Carlos mu Gatenga.
Yagize ati “ Gushyira udutebe cyangwa utubati ku mazuru nabyigishijwe n’Umushinwa ubwo nari nkiri umwana mu Kigo cya Carlos mu Gatenga, ariko ibi byo gutegeka amazi ngo ameneke cyangwa ngo ahagarare, ni zimwe mu mpano zanjye nagiye mbyaza umusaruro mbikesheje kiriya kigo naciyemo kera.”
Hakizimana ukorera ubufindo bwe ahantu hatandukanye aho usanga imbaga y’abahisi n’abagenzi yahuruye ikaza kumureba, yemeza ko ibyo akora bimufasha kubaho neza nta muntu asabye.
Yagize ati “ Ubu bumenyi nabuhinduyemo umwuga kuko abantu benshi banzi iyo bambonye bansaba kubibakorera bakampa amafaranga, ku buryo ku munsi ntashobora kubura ibihumbi bitanu ntahana cyangwa se 10 kandi hari n’igihe iyo byagenze neza nyarenza.”
Yakomeje avuga ko mu myaka igera kuri itanu atangiye kubyaza umusaruro ubu bumenyi atari yabura amafaranga y’ubukode bw’inzu cyangwa ngo umuryango we uburare.
Yasoje avuga ko afite inzozi zo kuzubaka inzu mu mwaka utaha ayikuye muri iyi mpano afite.



















TANGA IGITEKEREZO