00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 15 May 2013 saa 03:55
Yasuwe :

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango, tariki ya 15 Gicurasi buri mwaka, twakusanyije zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye, twifashishije imfashanyigisho ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yitwa’’ Noza imibanire yawe n’uwo mwashakanye.’’
Kuri ubu usanga hamwe na hamwe mu ngo hakigaragara ibibazo bitandukanye byiganjemo ubukene, kutumvikana ku micungire y’umutungo, kutavugisha ukuri hagati y’abashakanye, ubuharike, gucana inyuma, kurwana (…)

Mu gihe isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga w’umuryango, tariki ya 15 Gicurasi buri mwaka, twakusanyije zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye, twifashishije imfashanyigisho ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yitwa’’ Noza imibanire yawe n’uwo mwashakanye.’’

Kuri ubu usanga hamwe na hamwe mu ngo hakigaragara ibibazo bitandukanye byiganjemo ubukene, kutumvikana ku micungire y’umutungo, kutavugisha ukuri hagati y’abashakanye, ubuharike, gucana inyuma, kurwana binaviramo bamwe kuhatakariza ubuzima.

Indangagaciro Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ivuga ko zikwiye kuranga abashakanye zabafasha kubana neza mu muryango mu bwisanzure n’iterambere.

Iyi mfashanyigisho igaragaza uburyo abatekereza gushinga urugo bamenya guhitamo neza, ariko kandi n’ababana bakamenya uburyo bakwitwara kugira ngo umuryango wabo ubeho neza.

Dore bimwe mu bikwiye kuranga abashakanye

Minisiteri y’iterambere ry’Umuryango igaragaza ko umugore akwiye gufatanya n’umugabo mu mirimo yo guteza imbere urugo nta wuvunishije undi ngo rugwize ibirutunga, gukora igenamigambi ryumvikanyweho, gufatanya gucunga neza umutungo w’urugo nta wusahura undi, bityo rukaba isoko y’umunezero.

Abashakanye bagomba kandi kugira indangagaciro zirimo kwizerana, kudahemukirana, gushyira hamwe no gufashanya, gufatira hamwe ibyemezo, kungurana ibitekerezo, kujya inama ku bigomba gukorwa byose no kugira ubumwe hagati yabo.

Usibye ibyo, ntibagomba gutezuka ku kumvikana ku buryo bwo kuboneza urubyaro kandi bakagira inshingano zingana mu mirerere y’abana babyaranye nko kubagaburira, kubambika, kubajyana mu ishuri, kubavuza no kubazigamira.

Abashakanye kandi bagomba kubana mu mutekano usesuye nta ntonganya, cyangwa umwiryane mu rugo, bakagira urugo rugendwa kandi bagafasha abandi kubana mu mahoro.

Kugira ngo urugo rw’abashakanye rutere imbere, rugomba gushingira ku rukundo, aho gushingira ku mitungo, biyumvisha ko ibintu bishakwa bose babigizemo uruhare.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages