Gukora ubukwe biri mu bintu bijya bisaba amafaranga menshi, aho akenshi abarushinze bashaka gukora ibintu byiza kandi byihariye kuko uba ari umunsi udasanzwe mu buzima bwabo.
Ama couples icyenda yo muri Jamaica yahisemo gukora ubukwe yambaye ubusa mu rwego rwo kuzigama amafaranga yabo, aho bose bagize bati " Twatekereje amafaranga twagura cyangwa twakodesha imyenda y’ubukwe dusanga ari menshi, niko guhitamo kuyizigamira".
Umujyi wa Negril muri Jamaica wemereye abiteguraga kurushinga ko bashobora gukora ubukwe bambaye ubusa. Ama couples icyenda niyo yafashe icyemezo cyo gukora ubukwe bambaye ubusa ndetse bahitamo kubikora ku munsi w’ abakundanye (St Valentin), nk’uko tubikesha urubuga rwa 7sur7.
Aya ma couples yatoranyijwe mu marushanwa nyuma yo gusubiza ibibazo byari byateguwe. Mu bibazo babazwaga cyane, basabwaga gusobanura impamvu bashaka kurushinga bambaye ubusa.
Benshi muri bo bagiye basubiza iki kibazo bagira bati " Dukundana twambaye ubusa, kuki se tutasezerana twambaye ubusa ? " abandi bati " Twikundira gukora udushya".
Umuhango wo gushyingira abantu bambaye ubusa waherukaga kuba muri iki gihugu mu mwaka wa 2003, wari warabaye nk’ uwazimiye kuko benshi batawushimye muri icyo gihe.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Umuminisitiri arashinjwa ubukonikoni bugamije kwica Perezida
18.05.2012 |
|
Minisitiri Binagwaho asigaye avuga Ikinyarwanda mu ruhame
18.05.2012 |
|
Nubwo azaba atwite inda y’amezi 8 azitabira imikino olempike
15.05.2012 |
|
Bahanganye n’ikwirakwizwa ry’ibinini bikozwe mu nyama z’abantu
14.05.2012 |
|
Abagore bafite ibiro byinshi ntibakunze kubona akazi
12.05.2012 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |