00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu byamamare bifotoje bambaye ubusa batwite, barimo n’Umunyarwandakazi

Yanditswe na

Ally Muhawe

Kuya 12 May 2012 saa 08:46
Yasuwe :

Mu gihe mu Rwanda byaba ari amahano ubonye umufasha wawe , mushiki wawe cyangwa se undi mubyeyi uwo ariwe wese yifotoje yambaye ubusa, mu mahanga ho si uko bimeze kuko bamwe mu byamamare basanzwe biyubaha bifotoje bambaye ubusa ubwo bari batwite, amafoto agakoreshwa mu bitangazamakuru ndetse no mu iyamamaza.
Ibyo byamamare birimo n’Umunyarwandakazi Uwitonze Sonia Rolland wifotoje yambaye ubusa ubwo muri 2010 yari atwite inda y’amezi 8 y’umwana we w’umukobwa wa kabiri, Kahina.
Uwitonze (…)

Uwitonze ni umukinnyi wa sinema ku rwego mpuzamahanga akaba n’umwanditsi w’ibitabo ku rwego rw’isi . Yavukiye mu Rwanda tariki 11 Gashyantare 1981, abyarwa n’Umunyarwandakazi amubyaranye n’Umufaransa. Mu mwaka w’1989, we n’umuryango we baje kwimukira mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi, aho baje kuva mu mwaka w’1994 berekeza mu Bufaransa. Mu mwaka w’2000, Sonia Rolland yaje kuba Nyampinga w’u Bufaransa ubwo yahigaga abandi mu bwiza.

Mu bandi bari kuri uru rutonde harimo Jessica Simpson, Miranda Kerr, Demi Moore na Britney-Spears, Cindy Crawford, Christina Aguilera na Monica Bellucci.

Amwe mu mafoto y’abategarugori bifotoje bambaye ubusa batwite, rimwe na rimwe inda z’imvutsi...

Sonia Rolland
Miranda Kerr, umufasha wa Orlando Bloom ukina filime amafoto ye yambaye ubusa atwite yasohotse mu kinyamakuru W
Demi Moore wahoze ari umufasha wa Ashton Kurcher, hano yari atwite inda y'amezi arindwi
Cindy Crawford wifashe ku ibere, aha yagaragaye mu kinyamakuru W atwite inda y'amezi macye
Aha Christina Aguilera yifotoje atwite inda y'imvutsi mu kinyamakuru Marie Claire
Monica Bellucci yagaragaye mu kinyamakuru Vanity Fair

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages