Kuryama wubitse inda
Ubu buryo bukunze kugaragara mu miryamire y’abasore n’inkumi bari mu kigero cy’ubugimbi (adolescents). Kuryama wubitse inda bigaragaza ko umuntu agifite guhuzagurika mu mitekerereze.
Naho iyo ari umuntu mukuru (un adulte), ahanini bigaragaza ko arimo kugerageza gutwikira ikibazo cy’urukundo ruke yahawe cyangwa se agerageza guhisha amarangamutima arenze urugero amuranga.
Kuryama ugaramye, unyuranyije amaguru
Bigaragaza umudendezo. Ubu buryo bukunze gukoreshwa n’abatuye ibihugu bishyuha cyane, akenshi umuntu uryama gutya akaba aba arimo kuruhuka.
Iyo ugerekeranyije amaguru, imoso hejuru y’indyo, bigaragaza ko ufite icyizere cy’ejo hazaza cyangwa se muri wowe ubwawe. Iyo indyo igiye hejuru y’ imoso bisobanura ko nta cyizere wifitiye.
Kuryama ugaramye, amaboko afashe inyuma ku mutwe
Umuntu uryama muri ubu buryo arangwa n’ubwana muri we, ndetse akaba yarangwa no guhubuka igihe ahuye n’ibibazo agomba kubonera ibisubizo.
Kuryama ugaramye ukoza amaboko hirya no hino
Ibi bisobanuye ko wifitemo ubwigenge bw’ukuboko kw’ibumoso gusobanura kwemera ibintu utagoranye cyane, naho ukw’iburyo kugasobanura kwihutira gukora ibyo wemeye.
Ubu buryo bukunze kugaragaza umuntu urangwa n’ibyifuzo byinshi, kandi ugira umwete wo kubigeraho.
Kuryama ugaramye amaboko afashe ku nda
Ubu ni uburyo buranga umuntu urimo kwisuzuma kandi witeguye guhinduka.
Kuryamira urubavu kandi ugororotse
Kuryamira urubavu rw’ imoso ni uburyo bwo kugaragaza ko uhangayikishijwe n’ ibigiye kuba cyangwa se n’ ibiri kuba.
Iyo rero uryamiye iburyo, ni ikimenyetso cy’imyitwarire y’umuntu ukomeye cyangwa wikanyiza.
Kuryamira urubavu ikiganza gifashe itama
Kwifata itama ubwabyo bifite ubusobanuro bibiri : Umuntu nagukora ku itama ry’ibumoso azaba arimo akugaragariza ko akwitayeho.
Ibi ariko bihindura ubusobanuro mu gihe umuntu abyikoreye cyane cyane asinziriye kuko bigaragaza ko akeneye gukundwa.
Umuntu nagukora ku itama ry’iburyo uzamenye ko aguteye imbaraga, naho usinziriye yifashe ku itama ry’iburyo aba akeneye umuntu umutera imbaraga.
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |