00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igikomangoma Charles yakoze akazi k’ubunyamakuru kuri BBC

Yanditswe na

Fiacre Igihozo

Kuya 11 May 2012 saa 04:56
Yasuwe :

Ubwo Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla bagiriraga uruzinduko muri studio za televiziyo ya BBC yo muri Ecosse, bafashe umwanya wo kuvuga amakuru y’iteganyagihe kuri iyi televiziyo.
Ababibonye bavuze ko ibi babikoranye ukwitanga ndetse bikanasetsa benshi.
Ubundi ibi bakoze ni ibintu abakomoka i Bwami mu gihugu cy’u Bwongereza batamenyereje abaturage babo kuko nk’uko bimenyerewe bene aba bantu baba bagomba kwitwararika muri twinshi bashobora kuba bakora.
Kuri uyu wa Kane ubwo (…)

Kuri uyu wa Kane ubwo basuraga studio za Televiziyo ya BBC muri Ecosse/Scotland, bahindutsemo abanyamakuru b’iteganyagihe ry’ikirere beza ku buryo agapande k’amakuru bagaragayemo ari bo bayavuga kazaguma kibukwa ibihe byose mu mateka y’iyi televiziyo y’Abongereza.

Muri costume y’umukara, karavati y’umukara irimo imirongo y’umutuku, Igikomangoma Charles yasobanuriye abarebaga televiziyo bose uburyo ibihe biteganywa kuba byifashe mu kierere cya Ecosse/Scotland uyu munsi wo ku wa Gatanu.

Ibi ngo yabikoranye ubukaka nk’ubwo abasanzwe babikora babikorana n’ubwo atabuze gucishamo agashyiramo urwenya no gusetsa bisanzwe bimuranga.

Kimwe n’abandi bose babizobereye, Igikomangoma Charles yagendaga atunga inkoni ku ikarita ya Ecosse akerekana ahagiye hari ibibazo by’ubukonje, imiyaga n’ibindi bisanzwe bivugwa agira ati : "Kuri iki gicamunsi haraza kuba hakonje, kandi haraza kuba hariho imiyaga ihehereye urebye hafi muri Ecosse yose."

Yibanze kandi hejuru y’ingoro y’i bwami ya Ecosse agira ati : "Imvura y’amahindu ishobora kuza kugwa hejuru ya Balmoral –ariko se ni inde wanditse aya magambo?- nyuma ya saa sita…".

Mbere yo gusoza yagize ati: «Mu burengerazuba ho imvura iraba ari nkeya kandi igwe ari utujojoba. (...) Amahirwe ni uko atari umunsi w’ikiruhuko !"

Uretse Charles wavuze aya makuru y’itegenyagihe, umugore we Camilla nawe yagejeje ku barebaga televiziyo ibyaranze uyu munsi mu mateka.

Usanzwe avuga bene aya makuru kuri iyi televiziyo ya BBC, Stav Danaos yavuze ko yishimiye uburyo Charles yavuze amakuru agira ati: "Bakoze akazi neza, kandi bigaragaje nk’abanyamwuga ba nyabo".

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages