00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere y’ikirahuri cy’inzoga igena umuvuduko w’umunywi

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 1 September 2012 saa 09:36
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Bristol yo mu Bwongereza bwagaragaje ko imiterere y’ikirahuri ari ikintu umunywi ashyira ku mutima cyane mu gihe ari mu kabari yisengerera. Ibi bikaba bigena umuvuduko akoresha yica akanyota.
Amakuru dukesha urubuga rwa BBC avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2005 bwerekanye ko abantu banywa vuba vuba ari abakoresha ibirahuri bigufi ndetse bifukuye kuruta abakoresha ibirebire bifite umubyimba muto.
Ibi birahuri bigufi cyane ngo (…)

Ibi birahuri bigufi cyane ngo bibangamira abanywi kuko bitera ababikoresha gukurura intama nyinshi, bikaba byatuma basinda vuba.

Mu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 159 abagore n’abagabo barimo bafata ibinyobwa birimo ibisindisha n’ibidasindisha, ibirahuri bakoreshaga byashyizwemo ibinyobwa bingana, ariko bimwe byari bigufi bifukuye ibindi byari birebire bifite umubyimba muto.

Nta tandukaniro ryagaragaye ku gihe cyakoreshejwe n’abanywaga ibinyobwa bidasindisha haba ku banyweshaga ibirahuri bigufi cyangwa ibirebire.Bose bakoresheje iminota 7.

Nyamara ku banywi b’inzoga hagaragaye itandukaniro hagati y’ayo matsinda abiri. Mu gihe abanyweshaga ibirahuri bigufi byabatwaye iminota 7 ngo babe bamazemo ikinyobwa cyabo, abakoreshaga ibirahuri birebire bo byabatwaye iminota 11.

Umwanzuro kuri ubu bushakashatsi uvuga ko igihe umuntu amara afata icyo kunywa kiba kinini ku gipimo cya 60% iyo ikirahuri cyakoreshejwe kiri mu bwoko bw’ibigufi ugereranije n’igihe hakoreshejwe ikirahuri kirekire.

Uwari uyoboye ubu bushakashatsi Dr Angela Attwood yatangarije BBC ko ubushakashatsi bwibanze ku kureba igihe kurangiza ikinyobwa cyari cyagenwe byasabye.

Mu gihe bwabereye muri laboratwari ngo ntibazi uko bigenda mu gihe abantu baba bari mu tubari banywa mu bwisanzure. Cyakora avuga mu gihe mu tubari hakoreshejwe ibirahuri byiza, byatuma abantu bafata ibinyobwa byabo mu buryo butabahungabanya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages