Muri Indoneziya mu gace ka Papouasie-Nouvelle-Guinée, ku wa kane tariki ya 7 Gashyantare abaturage batwitse umugore abona, bamushinja kuroga umwana w’imyaka itandatu.
Amakuru atangazwa n’ikinymakauru Le Point urubuga avuga ko umugore watwitse, Kepari Leniata, yari afite imyaka 20 y’amavuko. Abamushinja bavugaga ko yaroze yaroze umwana akoresheje imbaraga z’ubupfumu, ajyanwa kwa muganga ariko biba iby’ubusa atakaza ubuzima nta ndwara abaganga bamubonamo.
Nyuma y’urupfu rw’uwo mwana, Kepari yakorewe iyicarubozo ririmo kumwokesha ibyuma bishyushye, bamwambura imyenda bamusukaho peteroli baramutwika, Polisi ihagera Kepari yakongotse.
Kwihanira binyuranyije n’amategeko bisa n’ibyafashe indi sura muri iki gice giherereye mu nyanja ya Pasifika aho ubupfumu bumeze nk’umuco ku baturage.



















TANGA IGITEKEREZO