Espagne - Umugabo w’imyaka 53 y’amavuko yari ari agenda mu muhanda w’i Madrid, ku bw’ibyago inkuba yarakubise ihita imukubita ku dusabo tw’intanga twe yikubita hasi.
Nk’uko bitangazwa na 7sur7, Umuhungu we bari kumwe yahise atabaza, imbangukiragutabara ihita imujyana kwa muganga. Umuganga wamwitayeho yavuze ko yagize amahirwe inkuba yamukubise ku dusabo tw’intanga bimanukira mu kuguru bigera ku butaka ariko iyo biza gukora ku mutima cyangwa ku bwonko byari kuba bibi ku buryo byari kumuviramo urupfu.
Nk’uko baca umugani mu Kinyarwanda ngo ’’umugabo mbwa aseka imbohe‘‘, si byiza ko waseka umuntu ngo yatinye inkuba kuko nawe utamenya aho bwije ugeze.


















TANGA IGITEKEREZO