Mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe abaturage bavumbuye uburyo bushya bubyaza amakara mu birere. Ubu buryo ngo babutekereje mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije dore ko amakara amenyerewe ava mu biti.
Ubwo twasuraga koperative CODOBIGA Gatore ikora amakara avuye mu birere, twasanze atari umunsi w’akazi ku banyamuryango ariko bacye twahasanze batweretse uburyo amakara ava mu bigize insina y’urutoki, Ndikubwimana Janvier yadusobanuriye uko bikorwa…
Iki gitekerezo cyaje nyuma yo gusanga muri aka gace nta mashyamba ahari kandi basanga bakize cyane ku buhinzi bw’urutoki, ariko rero ngo aya makara nta ndwara ashobora gutera umuntu ugereranyije n’akorwa mu biti.
Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Gatore Rwagasore Lewis avuga ko ibitekerezo nk’ibi bizana iterambere kubaturage nibyo bashyigikira kuko bigirira akamaro abantu benshi.
Aya makara agurwa n’abifashije kuko amakara 50 agura amafaranga ibihumbi 2000.
Orinfor
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |