Muri iki gihe, abantu benshi bakunze kuvuga cyane ku ndeshyo yabo, ugasanga bamwe bishimira ko ari barebare cyangwa se bagufi, hari n’abakunze kwibwira ko kuba muremure ari byo byiza kurusha ibindi, ariko ubugufi na bwo bushobora gutuma uba icyamamare.
Amakuru dukesha urubuga health.yahoo.net aratangaza ko ku nshuro ya mbere mu mateka y’Isi, umugabo mugufi cyane n’umukobwa uhiga abandi mu bugufi ku Isi bahuye.
Uyu mugabo mugufi cyane ku Isi witwa Chandra Bahadur Dangi afite imyaka 72, akaba akomoka ahantu ho mu giturage cyane mu gihugu cya Nepal, afite uburebure bwa Cm 54.4.
Na ho iyo nkumi yambitswe ikamba ry’umukobwa mugufi yitwa Jyoti Amge akaba akomoka mu karere kitwa Nagpur, mu gihugu cy’u Buhinde, akaba afite imyaka 18, n’uburebure bwa cm 63.5.
Kugira ngo aba ba nyangufi kurusha abandi bashobore guhura ndetse hafatwe n’ifoto yabo byakozwe n’ubuyobozi bwa Guinness World Records, ikaba ari yo yashoboye gutuma aba bantu bahura bakifotoza ifoto izasohoka mu gitabo cya Guinness of World records kizasohoka mu kwezi kwa Nzeri, umwaka utaha wa 2013.
Umugabo witwa Marco Frigatti, Umukozi Mukuru muri iyo Sosiyeti Guinness World records akaba yaragize n’uruhare mu gufata iyo foto yagize ati "Guhura kw’aba bantu byaduteye ibyishimo byinshi”.
Jyoti yatsindiye ikamba ry’ubugufi mu bantu b’igitsina gore ku Isi ya Rurema igihe yizihizaga isabukuru ye y’imyaka 18 y’amavuko mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize.
Ubu bugufi bwe bukaba buturuka ku burwayi bwitwa Achondroplasia ari bwo butera umuntu kuba igikuri.
Uburebure bw’iyi nkumi bukaba butazongera kwiyongeraho na mba bitewe n’ingano ye. Jyoti yambara imyenda yabugenewe akaberwa, aryama mu gatanda kajyanye n’ingano ye, akarira ku dusahane twe tumukwiye.
Jyoti akomeje inzozi ze zo kuzaba umukinnyi w’ikirangirire wa filimi, nk’uko amaze kubigaragaza mu mafilimi y’igihindi atari make.
Jyoti aragira ati "Kuva namenywa na Guinness of World Records, maze gusura ibihugu bitari bike, naratembereye karahava ! Nasuye u Buyapani n’ibihugu by’i Burayi none ndabona bisa n’ibintindiye rwose ngo nyarukire no mu Bwongereza’’.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Chandra ni ho yamenyekanye cyane, ubwo yambikwaga ikamba ry’umugabo mugufi cyane ku Isi.
Icyateye ubukuri bwe ntikiramenyekana. Gusa abaganga bamwe baba bavuga ko ubukuri bwe bwaba ari ubwa karande.
Uyu mukambwe Chandra yagize ati "Nishimiye cyane ko namenywe na Guinness World Records, none izina ryanjye rikaba ryanditswe mu gitabo. Iki ni ikintu kinini ku muryango wanjye, ku musozi nkomokaho, no ku gihugu cyanjye . Biranshimishije cyane rwose !”
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |