00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki abagabo bakunda amabere y’abagore

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 28 September 2012 saa 08:16
Yasuwe :

Mu bice nyaburanga bigize umubiri w’umugore hari ibice bikundwa n’abagabo kuruta ibindi, muri ibyo bice bikundwa amabere aza ku isonga, bikaba bitangira igihe umwana w’umuhungu aba arimo konka.
Larry Young hamwe na Alexander Brian impuguke mu bijyanye n’imibanire y’abantu bagaragaje ko bakoreye ubushakashatsi ku bagabo basaga 300 bo muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mbere yo kureba uburanga bw’umugore kimwe cya kabili cy’abagabo bakoreweho ubu bushakashatsi tangaje (…)

Mu bice nyaburanga bigize umubiri w’umugore hari ibice bikundwa n’abagabo kuruta ibindi, muri ibyo bice bikundwa amabere aza ku isonga, bikaba bitangira igihe umwana w’umuhungu aba arimo konka.

Larry Young hamwe na Alexander Brian impuguke mu bijyanye n’imibanire y’abantu bagaragaje ko bakoreye ubushakashatsi ku bagabo basaga 300 bo muri Leta ya Ohio muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mbere yo kureba uburanga bw’umugore kimwe cya kabili cy’abagabo bakoreweho ubu bushakashatsi tangaje ko babanza kureba mabere ye.

Amakuru dukesha urubuga rwa Daily mail.co.uk, aratangaza ko kimwe cya gatatu cy’abagabo, ari bo bareba ikimero mbere y’ibindi byose, na ho abatagera kuri 20 % birebera isura mbere y’ibindi.
Abakoze ubu bushakashatsi batangaje ko abana b’abahungu bakunda gusinzirira mu gituza cya ba nyina, ngo bituma n’iyo bakuze banezezwa n’uko abagore babegereza igituza cyabo.

Bamwe mu bagabo b’Abanyarwanda baganiriye na IGIHE, batangaje ko iyo bagiye kureba ubwiza bw’umukobwa bataburebera ku mabere ahubwo bareba uburanga bwe ndetse n’ikimero, hanyuma amabere akaza nyuma ngo n’ubwo na yo ari mu bintu nyaburanga bigize ubwiza bw’umugore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages