00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kwinjira wambaye ubusa wemererwaga gufata icyo ushaka ku buntu

Yanditswe na

UMUTESI Gisèle

Kuya 20 June 2012 saa 10:45
Yasuwe :

Abadage benshi ndetse n’Abadanois (bo muri Danemark) bari biteguye kuri uyu wa Gatandatu guhahira ku buntu mu iduka riri mu Majyaruguru y’Ubudage. Ibi bikaba byaragombaga guhabwa abakiriya ba mbere bari kwinjiramo bambaye ubusa.
Nk’uko 7sur7 dukesha iyi nkuru yabitangaje, Ubwo iri duka ryafunguraga ku isaha ya saa mbiri za mugitondo ku isaha ngengamasaha ni ukuvuga saa yine za mugitondo ku isaha yo mu Rwanda, abarenga mirongo irindwi bambaye ubusa bari bamaze kuhagera nk’uko byatangajwe (…)

Abadage benshi ndetse n’Abadanois (bo muri Danemark) bari biteguye kuri uyu wa Gatandatu guhahira ku buntu mu iduka riri mu Majyaruguru y’Ubudage. Ibi bikaba byaragombaga guhabwa abakiriya ba mbere bari kwinjiramo bambaye ubusa.

Nk’uko 7sur7 dukesha iyi nkuru yabitangaje, Ubwo iri duka ryafunguraga ku isaha ya saa mbiri za mugitondo ku isaha ngengamasaha ni ukuvuga saa yine za mugitondo ku isaha yo mu Rwanda, abarenga mirongo irindwi bambaye ubusa bari bamaze kuhagera nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya AFP.

Iri duka ryari ryemeye gutanga ku buntu ibifite agaciro k’amayero 270 ni ukuvuga amanyarwanda 211,950 kubakiriya ijana ba mbere. Hari higanjemo Abadage n’Abadanois (bo muri Dan mark) bahise bahabwa ibihembo byabo birimo ibiribwa, ibinyobwa by’ubwoko bwose barebwa n’abarenga 250.

Gusa ngo byose byabaye mu mutuzo nk’uko byatangajwe na Polisi yo muri icyo gihugu, kuko nta kintu byigeze bihungabanya ku mutekano cyangwa ngo bitere ubusambanyi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages