Mu Bushinwa, Dan Dan ntabasha kugenda kubera ibiro byinshi afite akaba ari gukurikiranwa na muganga.
Cheng Lichao n’umugore we Feng Xiaochun, ababyeyi ba Dan Dan bavuze ko yavutse afite ibiro bisanzwe nk’abandi bana, agize ukwezi kumwe yatangiye gukura biteye ubwoba kugeza ubwo yagize umwaka afite ibiro 15.
Nkuko Daily mail ibitangaa, Cheng na Feng, ku mezi 18 Dan Dan yari amaze avutse bamujyanye ku bitaro by’abana by’i Hunan kugira ngo bamenye igituma abyibuha cyane kuko bari bamaze kujya ku mavuriro menshi nta muganga urabasha kubabwira impamvu.
Abaganga barigukurikirana Dan Dan nabo bavuze ko uyu mwana afite ibiro bikubye kabiri abo mu rugero rwe kandi ko atari kumenya uburyo uno mwana abyibuhamo.
Nyina wa Dan Dan yongeye ko agira ubushake butangaje bwo kurya akaba ntacyo asubiza inyuma kandi anywa amazi menshi, ikindi ni uko nta muntu wo mu muryango we ugira umubyibuho ukabije, none ubu ku mwaka n’igice afite ntabasha kugenda.
Igitangaje kuri uyu muryango ni uko bafite umwana umwe w’imyaka ufite ibiro 13.


















TANGA IGITEKEREZO