Umuturage wo mu gihugu cy’u Bufaransa ahitwa Rhône-Alpes, yateje cyamunara inzu y’ibyumba bine ikagira n’ubuso bwa metero kare 100 zishobora guturwaho n’izindi 350 zakorerwaho ibindi.
Iyo nzu ifite ububi buhagije yayishyize ku giciro cy’iyero rimwe [euro], ni ukuvuga amanyarwanda atarenze 880.
Igitangaje ariko, ni uko iyi nzu yayisobanuye nk’iteye ubwoba. Ati « Mu myaka y’1950 iyi nzu yabereyemo ubwicanyi ndengakamere. Abayiciwemo bari inshuti [umusore/umugabo n’umukobwa/umugore], bazizwa ubukungu byavugwaga ko bwayiburiyemo. »
Nyir’inzu akomeza agira ati « Abakoze ubu bwicanyi baba bari abakozi bari baje ku kazi nubwo ibyo bitaremezwa, nyuma yo kubukora bakaba baraburiwe irengero ku buryo nta kimenyetso cyabo na kimwe cyagaragaye. »
Uko byamera kose, iby’iyi nzu ni ibibazo gusa : Guhondagurwa mu madirishya, urusaku ruyumvikanira hafi, ibintu biyigendamo no hafi yayo n’ibindi.
Nyir’inzu icyakora arangiza kugaragaza ibiranga inzu ye abwira abantu kudatinya kuyitangaho ibiciro.
Source : planet.fr
| IZINDI NKURU WASOMA |
|
Irangi ryo mu cyumba bararamo rigira uruhare mu gusinzira
17.05.2013 |
|
Byateye intugunda iby’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Sassou-Nguesso yatwaye miliyoni 1,5$
16.05.2013 |
|
Pologne : Nyuma yo kwibaruka umwana ufite alcool nyinshi ashobora gufungwa
16.05.2013 |
|
Zimwe mu ndangagaciro zikwiye kuranga abashakanye
15.05.2013 |
|
Agashya i Kigali : Imodoka yatereye mu muhanda itagira umushoferi
14.05.2013 |
| KANDA AHA UREBE N'IZINDI NKURU NYINSHI ... |