Umuntu ushaje kuruta abandi ku isi afite imyaka 115


Yanditswe kuya 29-12-2012 - Saa 16:44' na Emmanuel Kanamugire

Igitabo Guiness des records giherutse kugaragaza ko umuntu wa mbere ku isi ushaje ari Umuyapani Jirouemon Kimura wavutse tariki ya 19 Mata 1897, akaba abura iminsi mike ngo yuzuze imyaka 116.

Nk’uko tubikesha urubuga 7 sur 7, ku Isi yose, Kimura ni umuntu wa gatatu ubashije kugeza kuri iyi myaka muri ibi bihe bya vuba.

Guiness Book kivuga ko amaze ibinyejana bitatu abayeho, yiboneye n’amaso ye uko iterambere mu mibereho y’abantu n’ikoranabuhanga ryagiye rikurikirana. Aha bavugamo umwaduko w’imodoka zifite moteri, televiziyo, internet n’ibindi. Yiboneye kandi abaperezida 20 bayoboye Amerika.
Uyu mukambwe afite abuzukuru 14, abuzukuruza 25 n’ubuvivi 23.

Kugira ngo arambe, uyu muyapani ngo yagendeye ku iturufu igira iti « kurya bike ugamije kubaho igihe kirekire ». Yakoze mu biro by’iposita imyaka 38 nyuma asubira mu buhinzi, aho yakoze kugeza ku myaka 90.

Jirouemon Kimura asimbuye kuri uyu mwanya Umunyamerika kazi Dina Manfredini watabarutse afite imyaka 115 n’iminsi 257.

IBITEKEREZO
Muzasure umukecuru witwa nyandwi utuye mu karere ka GISAGARA KIGEMBE AGAHABWA NYAMABUYE
Musubize3.01.2013 saa 07:12
NGIRUWONSANGA Pascal
BARABESHYA MUZASURE UMUKECURU WITWA NYIRAKAJUMBA WO MURI BURERA MU MAJYARUGURU. UMUHUNGU WE MUNYANTORE UBWE AFITE MIRONGO INANI N'IRINDWI KANDI ATARI IMFURA YE... MUJYE MUBURA KWIVUGIRA
Musubize31.12.2012 saa 19:59
RUTARE
Kurya bike si cyo kibazo ahubwo ni ubuhe bwoko ? Abahanga mu mirire mudushakire iyi régime kandi muyigeze no kubisambo bizi gucura abandi. Kuko ibisambo byagombye kuba byarapfuye mbere y'abandi ariko ahubwo mbona byiyongera.
Musubize31.12.2012 saa 03:28
KAMANA MANZI
bene data isi koko yarashaje nidushake dukorere Imana naho ibindi byose nubusa abantu kera bagezaga imyaka 900 nimisaago none ubu ndebera ntawugeza 120 kubera ibyaha byabantu Imana niyo yashizeho ico gihano mushatse rero mwareka tukihana naho ibindi byose numusenyi !!!
Musubize29.12.2012 saa 13:54
Ishimwe
Ibyisi ntawabimenya mwana wa mama tubibona uko nyine,ariko nanjye ndumva nzageza ku 150 ans.Ni Blanchedor
30.12.2012 saa 12:18
Blanche
Na H.E Kagame ashobora kuzagira irenga ijana , kuko ntavunguka nurutare !!!
Musubize29.12.2012 saa 12:28
bwoba
abatari bake turabimwifuriza. gusa ndabona byashoboka ko kurya bike bifasha umuntu kuramba. uyu uvuze ubona atabona umwanya wo kuba yarya na byinshi nubwo atabibuze. Inkotanyi for ever !!
30.12.2012 saa 05:32
rwesamugabo

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!